Ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo nyuma yo gutsindwa na Al Hilal Benghazi ikayisezerera muri CAF Confederations cup,urugendo rugana ku nzozi zayo rukagarukira munzira .
Ni imyitozo yakozwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 03 Ugushyingo, ibera ku kibuga cyo mu nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo , mu bakinnyi 26 iyi kipe ifite , imyitozo yakozwe n'abakinnyi 22 kuko Kalisa Rashid , Hakizimana Adolphe , Aruna Moussa Madjariwa na Nsabimana Aimable batayikoze kubera ibibazo bitandukanye by'uburwayi , ni imyitozo ya mbere iyi kipe yari ikoze nyuma y'ikiruhuko cy'iminsi 2 bari bahawe nyuma yo gusezererwa muri CAF Confederations cup.
Ikipe ya Rayon Sports irimo kwitegura imikino ya Shampiyona igomba gukomeza ,kuko yo igomba no guhera ku mukino w'ikirarane ifitanye na Marine FC ku Cyumweru kuri Stade umuganda , Rayon Sports ifite amanota 5 mu mikino 3 imaze gukina ikaba ifite ibirarane 2 ikarushwa na Musanze ya mbere amanota 6.
Joachim Ojera watsindiye Rayon Sports igitego kitayigejeje mu matsinda
Kanamugire Roger umwe mubakinnyi batakoreshejwe mu marushanwa ya CAF nawe yakoze imyitozo
Hertier Luvumbu ni umwe mu nkingi za mwamba za Rayon Sports
Mugisha Francois MASTA umwe mu bakinnyi barambye muri Rayon Sports
Emmanuel Mvuyekure nubwo yari kuntebe yabasimbura ariko ntabwo yakoreshejwe ku mukino wa Al Hilal Benghazi
Mitima Issac nawe amaze kuba umwe muri ba myugariro batanga icyizere
Hahahaba. Ahababa a