Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Kenya

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-06 17:26:38 Amakuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu? tariki ya 06 Ukwakira 2023, Nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma ya Kenya akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida William Samoei Ruto.

Mudavadi yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe akarere, Gen (rtd) James Kabarebe.

Ibiganiro bya Mudavadi na Perezida Kagame byagarutse ku bufatanye bw’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse by’umwihariko, ubufatanye bw’u Rwanda na Kenya.

Mudavadi aje mu Rwanda nyuma y’uruzinduko i Bujumbura mu Burundi, aho yahuye na Perezida Evariste Ndayishimiye unayoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Mudavadi kandi aje mu Rwanda mu gihe imirwano yubuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hagati y’ingabo z’icyo gihugu n’umutwe wa M23.

EAC yohereje ingabo zayo muri Congo guhosha imirwano kandi ingabo za Kenya nizo ziyoboye ubwo butumwa.

Related Post