RDF yakiriye Itsinda ry’Ingabo za Tanzania

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-08 13:22:53 AMAKURU

Kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Nibwo mu Ntara y'Uburasirazuba, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zo muri Diviziyo ya 5 zakiriye Ingabo za Tanzania zo muri Brigade ya 202 ziyobowe na Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa.

Abasirikare b’iyi Diviziyo bayobowe na Komanda wayo, Colonel Justus Majyambere, bakiriye bagenzi babo ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, bakomeza basura isoko rya Kibare.

Iri soko riherereye mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza rikoreshwa n’Abanyarwanda ndetse n’Abanya-Tanzania batuye mu karere ka Karagwe.

RDF yasobanuye ko ingabo z’ibihugu byombi zisura ibindi bice by’u Rwanda byegereye Tanzania, mu karere ka Kirehe na Kayonza ndetse na Pariki y’Igihugu y’Akagera, nyuma yaho bahurire mu nama i Nyagatare nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zisanzwe zihura buri mezi atatu, zigasuzumira hamwe uko umutekano wo ku mupaka uhagaze, bagahanahana amakuru y’ubutasi.