Nyarugenge:Mukanzabarushimana wishe Keza yakatiwe Burundu hemezwa impozamarira ya 50,000,000 Frw

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-29 13:43:37 AMAKURU

Yanditswe: na Dushimimana Elias

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2023, Nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Marie-Chantal Mukanzabarushimana gufungwa burundu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica umwana yari abereye mukase witwaga Elsie Akeza Rutiyomba wari ufite imyaka itanu y’amavuko.

Aya mahano yabaye mu mwaka wa 2022 ubwo uyu mugore yarereraga Akeza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Ni icyaha Mukanzabarushimana yari akurikiranyweho cyo kwica uriya mwana amumirishije nkeri agapfa.

Mu rubanza Abo mu muryango wa Akeza bari basabye impozamarira ya Frw 70,000,000 ariko urukiko rwanzuye ko bazahabwa Frw 50,000,000