Kicukiro: Umukobwa yaguye mu maboko yumusore bari bamaze gutera akabariro

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-06-15 11:19:58 AMAKURU

Kuwa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2023 Nibwo Umusore wo mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, yatahanye umukobwa bagombaga kurarana maze apfira iwe, ahita yishyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Abaturage bavuga ko uyu mugabo yakuye uyu mukobwa wakoraga uburaya i Nyabugogo, bajya mu cyumba, bamaze gutera akabariro umukobwa arapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarurama, Bizihiwe Eugene yabitangarije BTN ko bataramenya icyateye urwo rupfu.

Yagize ati "Amakuru dufite ngo yari yamukuye Nyabugogo, kwa kundi umuntu ajya kugura indaya noneho amuzana hariya, ntabwo yari umuturage wacu. Uwo muntu amaze kubona ko uwo yazanye apfuye yahise yijyana kuri RIB."

Uyu mugabo yahise yishyikiriza RIB kuri sitasiyo ya Gikondo, iperereza rihita ritangira, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.