Kigali: Abanyonzi bakoze ibisa nk’imyigarambyo bavuga ko bagiye kuba ibisambo-Amashusho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-26 09:29:06 UBUKUNGU

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Bamwe mu banyonzi bakorera mu mujyi wa Kigali bavuga ko babangamiwe n’ihohoterwa bari gukorerwa n’abakabaye babakemurira ibibazo.

Bamwe mu baganiriye na BTN, Bavuga ko ikibashengura umutima ari uko batunguwe no kubona ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2023,  Polisi yaje ikabafatira amagare ikajya kuyafunga kandi ntategeko bigeze bahonyora.

Umwe muri aba utarifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, yavuze ko atari ubwambere bahohoterwa nabakabaye babakemurira ibibazo byabazonze kandi ko uko baza bakabatwara isuka bakoreshaga bashaka imibereho bizatuma bamwe bayoboka inzira mbi zirimo ubujura cyane ko ntahandi babona amafaranga batabanje kwishyura ayo bagujije bagura ayo magare.


Yagize ati "Nukuri turageraniwe, turi guhohoterwa n’abakabaye badukemurira ibibazo. Mu byukuri rero dukeneye kurenganurwa".

Hari undi umwe muri aba banyonzi wibajije impamvu aba bakangurira kwiteza imbere aribo babasubiza inyuma, bakabacucura utwabo cyane ko batajya bahabwa ijambo iyo bagerageje kuvuga ibibazo bitaborohera basubizwa nabi ko babizi.

Aba batwazi bavuga ko basigaye bafatwa batazi icyo bazira bagatwarwa mu nzererezi  kwa Kabuga, hari Umwe mu banyonzi yatangaje atazemera ko umuryango we wicwa n’inzara ahubwo byatuma ajya ashikuza Telefone ariko umuryango we ntiwicwe n’inzara.

Ibi bibaye nyuma yuko ku wa Kabiri tariki ya 19 Nzeri 2023, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga atangaje ko abanyonzi n’abandi bantu muri rusange batwara amagare batagomba kurenza saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba bakiri mu muhanda.

Ibi  ACP Boniface Rutikanga yabitangarije mu kiganiro Zinduka cya Radio/tv 10 ubwo yabazwaga ku karengane abanyonzi bakorerwa mu turere dutandukanye byu mwihariko mu karere ka Ngoma, aho Polisi itangira gufata amagare yabo guhera Saa Kumi n’Imwe z’umugoba.

Ni inkuru ya NDAHIRO Valens Pappy/BTN TV mu mujyi wa Kigali