Gasabo: Mu gicuku kiniha! Byari amarira n’imiborogo ku irimbi ubwo bashyinguraga umugore n’umugabo bikekwa ko umwe yishe undi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-02 18:15:50 AMAKURU

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Ukwakira 2023, Nibwo abaturage batuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya akagari ka Gasharu mu mudugudu wa Agatare basanze imirambo ibiri mu nzu.

Bamwe mu baturage bari aho ba nyakwigendera bapfiriye, babwiye BTN ko batunguwe no kubona imirambo ibiri y’abashakanye, aho umurambo w’umugore wari uryamye iruhande rw’umugabo wari umanitse mu mugozi.

Bakomeza bavuga ko, uyu mugore ashobora kuba yarishwe ku wa Kabiri umugabo akimara gutahuka iwe avuye muri Uganda aho atwarira imodoka, noneho kuva icyo gihe abaturanyi bahamagara umgore bagasanga telefoni ye ifunze kugeza ubwo bamusangaga yapfuye kandi abwo bakabibwirwa n’amasazi yatumukaga anyura mu madirishya ndetse n’impumuro mbi yasangaga abaturage hanze.

Habimana Emmanuel umuturanyi wa ba nyakwigendera yabwiye BTN ko bakibona ayo masazi bahise bica urugi bakeka ko ari inyamaswa yapfpriye mu nzu batungurwa no gusanga abo bombi hashize igihe barapfuye.

Yagize ati  Twatunguwe cyane ubwo twicaga urugi tugasanga abo bombi bapfuye.”


Habintwari Anicet nawe utuye muri uyu mudugudu wa Agatare, avuga ko akenshi izi mfu ziba zishingiye ku makimbirane ziba zikwiye kwirindwa hakiri kare dore ko banyakwigendera bari babanye nka wa mugani uvuga ngo zirara zishya bwacya zikazima.

Agira ati  Amakimbirane aza mu muryango bikamera nkaho ari urunana bikarangira abantu bicanye. Leta nidufashe ajye arandurwa vuba cyangwa batandukane kuko birakabije.”


Amakuru twahawe nabo mu muryango wa Banyakwigendera bari ku irimbi batubwiye ko umurambo wa nyakwigendera bikekwa ko yishwe nu mugabo araye ashyinguwe mu gihe umurambo wumugabo we wajyanywe ku buruhukiro bwibitaro bya polisi ngo akorerwe isuzuma.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyateye uru rupfu kuko yaba Urwego rwUbugenzacyaha mu Rwanda, RIB ndetse na Polisi bataragira icyo batangaza kuko bakiri gukora iperereza.

Mu gicuku nibwo ba nyakwigendera bashyinguwe mu irimbi rizwi nko kwa Musenegal.

Uyu mugabo witwa BOnaventure apfuye abyaranye n’uyu nyakwigendera umwana umwe uri mu kigero cy’imyaka itandatu ariko uyu mugore akabayari afite abana bakuru barimo abashatse yabyaranye n’undi mu gabo.

Umunyamakuru wa BTN yagerageje kuvugisha umwe muri aba bana basigaye ari imfubyi ntibyamukundira kuko ikiniga , intimba ni agahinda niyo mimerere barimo.?