Muhanga: Isaha n’isaha ashobora gupfa, Agahinda k’umukobwa ukeneye inkunga yo kumuvuza indwara y’amayobera

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-09 11:49:33 UBUZIMA

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Ayingamiye Marie Goreth atuye mu karere Ka Muhanga mu murenge wa Nyarusange akagali ka Mbiriri mu Mudugudu wa Gasharu  akomeje kwicwa nagahinda nyuma yuko afashwe nuburwayi bwamayobera.

Uyu muturage uzahajwe nuburwayi yita ko ari amayobera avuga ko bwaje mu buryo butunguranye ku buryo nabo ubwabo babanje kubujenjekera cyane kugeza ubwo bashidutse bumukomereye.

Mu kiganiro yagiranye na BTN, Ayinkamiye avuga ko uburibwe afite bumutera butuma yumva yakwipfira akava ku isi yabazima.

Igihe ubu burwayi abumaranye ningaruka bwamuteje

Bwambere buza bwamufashe mu mwaka wa 2015 mu kwezi kwa Gicurasi icyo gihe yari umukozi wo murugo.

Avuga ko bukimufata abaturage byumwihariko inshuti ze numuryango bamugiriye inama zo kuyoboka mavuriro gakondo dore ko bose bahurizaga kukuba ari amarozi arwaye.

Mu marira menshi, akomeza avuga ko we numuryango we bagerageje kugurisha imwe mu mitungo irimo ubutaka kugirango yivuze ariko bikomeza ibyubusa kugeza igihe bafashe umwanzuro wo kuyoboka mu bitaro byizewe.

BTN yayibwiye ko yaje kujya kuvurizwa mu bitaro byi Kanombe, arasuzumwa bamubwira ko iyi ndwara yamufashe ku kuguru yatewe nuko amagufa yisobekeranyije bigatuma habaho impinduka zimigendekere nimitere yamaguru cyane ko ukuguru kumwe kwakoraga mu buryo butandukanye nukundi.

Yagize ati“ Ubu burwayi bukimfata nagerageje kujya kwivuriza m kinyarwanda nabwo birananirana, Noneho nyuma nza kujya kwivuriza mu bitaro by’i Kanombe bambwira ko ari amagufa yisobekeranyije. Baje kumbwira ko ngomba gutanga miliyoni ebyiri n’igice( 2,500,000 Frw) kugirango bamvure.”

Nyuma yo gusuzumwa, ibitaro byi Kanombe mu mujyi wa Kigali akarere ka Kicukiro byamubwiye ko kugirango avurwe ngo akire agomba gutanga amafaranga angana na miliyoni ebyiri nigice(2,500,000 Frw).

Uyu murwayi yakomeje kubwira BTN TV ko yabuze ayo mafaranga za kwerekeza ku bitaro byo ku Nkuru nziza bikorera mu mujyi wa Kigali babanza kumubweira ko bitamufasha adafite transiferi gusa nyuma biza kumubwira ko afite Ibihumbi Magana Atatu na Mirongo Itanu( 3,50,00 Frwa) Aribwo bamuvura.
Nyuma yo kubwirwa ko ayo mafaranga ariyo akenewe yakubitirije hasi no hejuru ariko biba iby’ubusa kuko mu muryango bari baigaye iheruheru babona gushakira igisubizo mu nzego z’ubuyobozi.

Ubuyobozi ntibwigeze butesha agaciro uburemere bw’iki kibazo

Uhereye ku buyobozi bw’umurenge wa Nyarusange bakiriye neza iki kibazo kugeza n’aho bifuje kumenya nyirubwite ngo ababwire ubuhamya bw’ibyamubayeho ngo bagire aho bahera bamufasha nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarusange yabitangarije BTN mu kiganiro kigufi bagiranye ku murongo wa telefoni aho yiyemeje kugikurikirana basanga bagikemura bakagikemura mu maguru mashaya cyangwa basanga kibarenze bakitabaza inzego zisumbuyeho.

Yagize ati  Uyu muturage akwiye kwegera inzego z’ubuyobozi zigasuzuma imiterere y’iki kibazo noneho zikagikemura m maguru mashya zasanga zirenze ubushobozi bwacu tukisunga inzego zisumbuyeho
Iki kibazo gikomeje guhangayikisha umuryango wanyirubwite urwaye ubu burwayi bukomeje guteza inkeke cyanakiriwe kandi n’ubuyobozi bwvakarere ka Muhanga.”

Umuyobozi wakarere ka Muhanga, KAYITESI Jacqueline ubwo yagezwagaho iki kibazo n’umunyamakuru wa BTN, yaje kumwemerera ko agiye kugikurikirana neza mu rwego rwo kwirinda ko uyu muturage yahura n’uburibwe bukabije nkuko yabitangaje mu butumwa bugufi yanditse abinyujijer ku rubuga rwa Whats’up.

Agira ati   Turaje tubikurikirane hakiri kare kugirango yu murwayi adakomeza kuzahara.”

Ingaruka uyu murwayi Ayingamiye yahuye nazo nyuma yo kurwara ubu burwayi

Kwihangana kwe kugeze ku mashyi nubwo afite ikizere cyuko ashobora kuzakira ubwo azaba yahawe ubufasha.

Mu kiganiro yagiranye na BTN, yumvikanye avuga ko nyuma yuko arwaye ubu burwayi yahuye n.”ibizazane byo gushyirwa mu kato kukjo abo yahuzaga nabo urugwiro bagiye bamugendera kure.

Akomeza anongeraho ko agifatwa yarageze mu gihe cyo kurambagizwa nabasore babaga bafite ikifuzo cyo gushyingiranywa nawe.

Ati Umwe mu basore bifuzaga gushyiranywa nanjye yisubiyeho ku mwanzuro yari afite wo gushyingiranywa nanjye kubera ko natangiye kugira impinduka mbi ku mubiri burio wese wankundaga kandi wari umfiteho umugambio wo kuba yandambagiza ngo ambere umugabo yarahindutse ntiyongera kwifuza kubana nanjye nk’umugore n’umugabo.”
Kugeza ubu Ayingamiye akeneye amafaranga angana nIbihumbi Magana Atatu na Mirongo Itanu byAmafaranga yu Rwanda( 350,000 Frw).
Uramutse wifuza kumutera inkunga wamufasha ukoresheje umuropngo wa Telefoni ngendanywa ibaruye kuri Ayinkamiye Marie Goreth ya +250-786-790-839.