Nyarugenge: Arabashimuta abandi akabafungisha iyo batanze amakuru y’ubujura akorera abakiriya

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-03 09:51:19 UBUKUNGU

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Bamwe mu baturage bakora akazi ko kwikorera imizigo mu isoko rya Nyarugenge bahangayikishijwe na bagenzi babo bafunzwe by’agaherere nyuma yo gutanga amakuru yubujura bukorwa numucuruzi.

Abaganiriye na BTN bakorera muri iri soko rya Nyarugenge riherereye mu murenge wa Nyarugenge akarere ka Nyarugenge, bavuze ko barambiwe n’ubuhemu bushingiye ku nda mbi, Uburiganya no kwifuza bikorwa n’umucuruzi ukomeye witwa Aimable ariko akamenyekana nka Rizehe.

Abakarani bamukoreye nyuma akabirukana kubera kwanga gukomeza gufatanya nawe ubujura akorera abakiriya be, batangarije BTN TV uko abikora aho bavuze ko uyu mucuruzi ararana nabakozi be bafungura imifuka y’imiceri ndetse n’imifuka y’isukari, ku buryo buri mufuka agomba kuwukuraho ibiro bibiri akongera akawufunga neza nkuko wavuye mu ruganda umeze.

Uretse iyo mifuka y’imiceri n’isukari agavuraho, Bavuga ko atarebera izuba amajerekani y’ubuto kuko naho akuraho litilo ebyiri zamavuta nabwo akongera akazifungo nkuko zaje.

Gusa ikibabaje kandi giteye agahinda nuko hari abantu b’inzirakarengane babigenderamo kuko iyo hari ugerageje gutanga amakuru y’ubujura bwe abiryozwa dore ko yifashisha irondo bakajyanywa gufungirwa mu bigo by’inzererezi.


Umwe mu bamukoreye ukora akazi ku bukarani yabwiye umunyamakuru wa BTN ko muri gereza ya Gikondo hari bagenzi babo batatu bafungiyeyo kubwo agaherere barimo Ntikina  ERic, Niyigira Vennent na Manirareba Alphonse uherutse gutwarwa ku wa Gatanu Manirareba Alphonse wicyumweru gishize.

Uyu muturage akomeza asaba ubuyobozi bwisumbuyeho gukurikirana ikibazo cyabo hakiri kare kuko ubu bujura bwazasiga bamwe mu bibazo batabasha kwikuramo.

Yagize ati Nukuri uyu mugabo araduhemukira cyane, iyo aziko umufiteho amakuru kuri ubwo bujura agerageza uburyo aguhimbira ibyaha hanyuma wajya kubona ukabona abanyerondo baraje barabafashe kandi ntawe batoranyije. Ndasaba ubuyobozi gukurikirana ikibazo cyacu kuko amazi arasa nkari kurenga inkombe”.

Ikindi kandi nuko iyo umukoreye akakwambura wajya kumwishyuza ahita agufungisha.


Aba bakarani bavuga ko umuntu aba adakwiye gufatwa mu mashati agakururwa nkihene ibyo bafata nkishimutwa, barasaba ko mu gihe haba hari ikibazo uyu ubafungisha yajya yitabaza Urwego rwUbugenzacyaha mu Rwanda, RIB aho kwifashisha uwitwa Gatete ukora mu nzego zumutekano uba uyoboye irondo ribashimuta.

 Umunyamabanga Nshingwabikorwa wumurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricia uri mu kiruhuko, yabwiye BTN ko ibijyanye nifungwa ryabo bakarani atabizi ndetse ko atazi ubujura buri gukorwa nuwo mucuruzi gusa ariko akaba agiye kubaza neza amakuru akabikurikirana mu gihe gito gishoboka.

Uretse aba bakarani batunga agatoki uwo mucuruzi witwa Aimable benshi bazi nka Rizehe, Hari bagenzi be bacuruza batifuje kugaragara mu itangazamakuru bavuga ko ibyo ashinjwa ari ukuri kuko nabo ubwabo bamukemanga cyane ko yigeze no kubihanirwa.

Aba bakarani barimo nabamukoreye batanze amakuru, bishinganishije ku buyobozi kuko isaha nisaha bashobora kurigiswa bakicwa.

Ni inkuru ya NDAHIRO Valens Pappy/BTN TV mu mujyi wa Kigali