Perezida Paul KAGAME yakuye mu nshingano Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ukekwaho amananiza

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-29 05:43:47 AMAKURU

Ku wa mbere tariki ya 28 Kanama 2023, Nibwo Perezida Paul Kagame yirukanye mu kazi Habitegeko Francois wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, wari umaze igihe avuzwe muri dosiye nini irimo kurwanira umutungo wa za kariyeri.

Itangazo ryo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida Kagame yavanye mu nshingano uwari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba n’uwari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka, Madamu Esperance Mukamana.

Habitegeko yavuzwe mu kibazo n’umuturage witwa Rwamucyo Juvenal ufite ikigo cya Quarrying Company Ltd wifuzaga guhabwa uburenganzira bwo gucukura kariyeri nto.

Uyu muturage yavuze ko atazi uburyo uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, n’uwari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, bashaka kumwimisha uburenganzira yahawe bwo gucukura kariyeri.

Izo kariyeri zinurwamo umucanga ziri muri site ya KOKO I, na KOKO II, mu Murenge wa Musasa na Gihango mu Karere ka Rutsiro.

Rwamucyo Juvenal ufite ikigo cya Quarrying Company Ltd ashinja Murekatete Triphose wahoze ayobora Akarere ka Rutsiro na Habitegeko Francois wayoboraga Intara y’Iburengerazuba kumwimisha uruhushya kandi yari yujuje ibisabwa nkuko Umuseke ibitangaza.

Amakuru avuga ko Rwamucyo yasabye uburenganzira bwo gucukura kariyeri ariko mu nshuro eshatu zose yagejeje icyifuzo cye ku nama Njyanama y’akarere ka Rutsiro asaba uburenganzira, yabwimwe ku mpamvu yita ko zidasobanutse.