Nyarugenge: Umusore wari ugiye kwerekana ibyo yibye yapfiriye imbere y’umuryango w’inzu-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-04 12:49:38 AMAKURU

Ku wa Gatanu tariki ya 01 Nzeri 2023, Nibwo umusore witwa Mafuri yapfiriye imbere yumuryango winzu yubatse mu mudugudu wa Nyabikoni akagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali akarere ka Nyarugenge.

Bamwe mu baturage bari aho uyu nyakwigendera wibaga yapfiriye, bavuga ko mbere yabanje gushyamirana numukanishi w’imodoka ubwo yarashatse kumwiba.

Uyu wari umujura ruharwa ngo yafashe bimwe mu bikoresho yifashishaga mu kwiba abikubita uwo mukanishi binageraho naho afata icyuma arakimutera ariko kubwo amahirwe gifatwa mu ishati.

Nyuma yo kubona ko gushyamirana kwabo kuri buteze ibibazo bikomeye, Nibwo abaturage bahuruye bashaka kubakiza nabo abahukamo bituma bamurwanya baramukubita ahinduka indembe.

Umwe muri aba baturage yatangarije BTN TV ko uyu mugabo bivugwa ko yibaga ngo yapfiriye imbere yumuryango winzu ubwo yari agiye kwerekana aho ibyo yibye yabibitse.

Yagize  ati " Yabanje ararwana, noneho nyuma yo gucika intege yemerera abaturage ko ari umujra ari nabwo yagiye kuberaka aho yabitse ibyo yibye".

Akomeza agira ati" Ubwo yari ageze imbere yumuryango yahise agwa igihumure apfa adasambye".

Aya makuru yurupfu rwuyu mugabo wari uzwi ku izina rya Mafuri, yashimangiwe numukuru wumudugudu wa Nyakibikoni, Nyirasheja Anne Marie.

Ati Nibyo koko yapfuye nyuma yo kurwanya abaturage

Uru rupfu ruje nyuma yigihe kinini abaturage bataka ikibazo cyabajura babajujubije bakabacucura utwabo dore ko nuyu bashinja iyi ngeso mbi yari amaze gufungwa inshuro zigera kuri esheshatu.

NI INKURU YA NDAHIRO Valens Pappy/BTN TV mu Mujyi wa Kigali