Uganda: Urujijo ku mpinduka z'abagize Guverinoma bivugwa ko zakozwe na Perezida Museveni

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-10 16:03:50 AMAKURU

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Gashyantare 2024, Nibwo hagaragaye urutonde rw'impinduka z'abagize Guverinoma ya Leta ya Uganda.

Amakuru aturuka muri Perezidansi ya Uganda aravuga ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni yakoze impinduka muri Guverinoma ya kiriya gihugu mu mpera z’umwaka ushize.

Muri zo ni uko Gen Katumba Eduard Wamala wari usanzwe ari Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi yazamuwe mu ntera, agirwa Visi-Perezida asimbuye Maj. Jessica Alupo.

Gen David Muhoozi wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu we yagizwe Minisitiri w’Intebe, asimbuye Rt Hon Robinah Nabbanja.

Muri izo mpinduka kandi Hon Frank Tumwebaze wari Minisitiri w’Ubuhinzi yagizwe uw’ubutaka, inshingano yari afite zihabwa Betty Amongi wari usanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire.

Urutonde rwashyizwe hanze na Perezidansi ya Uganda runerekana ko Gen (Rtd) Kale Kayihura wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda yagizwe Minisitiri ushinzwe amazi n’ibidukikije, mu gihe Lt Gen James Mugira yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucuruzi.

Ruth Nankabirwa wari Minisitiri w’Ingufu we yagizwe umuyobozi mukuru uhagarariye Guverinoma mu Nteko Ishinga Amategeko, asimbuye Dennis Obua wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Amazi n’Ibidukikije.

Ni mu gihe Vincent Bamulangaki Ssempijja wari Minisitiri w’Ingabo yashyizwe ku gatebe, na ho Gen Wilson Mbadi wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda q Minisitiri w’Umutekano.

Bwiza dukesha iyi nkuru ivuga ko aya makuru ataremezwa kuko umuvugizi wungirije wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Farouk Kirunda yahakanye iby'aya makuru ndetse anasaba abanya-Uganda "kudaha agaciro amakuru y’impinduka muri Guverineri akomeje gucicikana".