Rubavu: Umukozi wa Ritco yivuganye mugenzi we

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-08 13:44:22 AMAKURU

Mu gitondo cyo kuri uy wa Gatatu tariki 08 Gicurasi 2024, Nibwo Umuyobozi wa Ritco muri gare ya Rubavu yagonze mugenzi we bakorana,ahita apfa ubwo yageragezaga guparika neza imodoka.

Bamwe mu baturage bari muri gare ya Rubavu batangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko uyu nyakwigendera witwa Furaha wari umukozi wa Ritco yagonzwe n’umuyobozi w’iki kigo mu Karere Rubavu warimo asubira inyuma ashyira imodoka mu mwanya ngo ishyirwemo abagenzi.

Umwe yagize ati: “manager yamugonze atabishaka, ubwo yarimo asubira inyuma aramukandagira arakomereka ariko ageze kwa muganda ahita apfa."

Umuvugizi wa polisi ishami ryo mu muhanda yabwiye Kigali Today ko impanuka yabaye saa moya n’imodoka 20 za mu gitondo, ubwo uyu muyobozi yashyiraga imodoka ku murongo ngo ijyemo abagenzi.

Agira ati "ibyabaye ni impanuka, ariko turasaba abantu kwirinda gukinisha imodoka, cyane cyane turabwira ba kigingi n’abandi babona umushoferi avuye mu modoka bagahita bayijyamo bakayitwara."

Umuvugizi wa polisi ishami ryo mu muhanda avuga ko uretse kuba iriya mpanuka yabaye muri gare ya Rubavu, ngo hari izindi mpanuka ziba ahapakirwa imicanga, asaba abantu kwirinda gukinisha imodoka.

"Umushoferi agomba kuva mu modoka ayishyize mu mwanya wayo, kandi nta wundi agomba guha kontaki ngo amutwarire imodoka "

N’ubwo Umuyobozi wa Ritco mu Karere Rubavu yagonze umwe mu bakozi be, asanzwe afite uruhushya rwo gutwara imodoka ariko rutari urw’imodoka yarimo gutwara.