Gicumbi: Bashegeshwe n'urupfu rw'umusaza w’imyaka isatira 100 wasanzwe amanitse mu mugozi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-09 19:22:04 AMAKURU

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gicurasi 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Shangasha, mu Murenge wa Shangasha, Akarere ka Gicumbi, hamenyekanye amakuru y'urupfu rw'umusaza w’imyaka 84 wasanzwe amanitse mu mugozi w’ inzitiramibu yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.

Amakuru atangwa n’abaturanyi b’umuryango wa nyakwigendera, avuga ko byamenyekanye ubwo yari abonywe n’umwuzukuru we basanzwe babana mu nzu yapfiriyemo amanitse mu mu mugozi w'inzitiramubu noneho agahita ahuruza.

Umukozi ushinzwe imari n’ ubutegetsi muri uyu murenge wa Shangasha Twizerimana Tharcise yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru iby’ayo.

Ati"Yego nibyo. Ni Umusaza w’imyaka 84 twasanze amanitse yapfuye ariko ntituramenya ikibyihishe inyuma, yabonywe n’umwuzukuru we ubwo yari avuye ku kazi, amubonye ahita atabariza abaturanyi natwe turahagera".

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Byumba, mu gihe hagikorwa iperereza kuri urwo rupfu.