Gishari: RIB yafunze abasore 4 barimo uwafatanywe imicanga n'imifuka ya sima mu buriri

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-09 10:21:40 AMAKURU

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024, Nibwo Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB rwafunze abasore bane bakekwaho ubujura bo mu Kagari ka Ruhimbi mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana nyuma yo gufatanywa ibihanga bikekwa ko aribyo bibye.


Mu kiganiro BTN yagiranye n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishari, Ntwari Emmanuel ku murongo wa telefoni, yayihamirije iby'aya makuru aho yavuze ko bafashwe nyuma y'amakuru abaturage bahaye ubuyobozi avuga ko hari abakekwaho ubujura.

Yagazie ati" Nibyo koko bafashwe bashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, ikorera mu Murenge wa Gishari nyuma y'umukwabo wari wakozwe n'inzego z'ubuyobozi zirimo iz'umutekano biturutse ku makuru ubuyobozi bwahawe n'abaturage avuga ko hari abakekwaho guhisha ibikoresho bitandukanye bikekwa ko ari ibijurano".

Akomeza ati" Abasore bafashwe ni Irakoze Christian uzwi nka Mesi, , Havugimana Fredina uzwi nka Njishi, Niringiyimana Flibert ndetse na Niyigena Theogene ariko uwafatanwe ibintu bikekwa ko ari ibijurano ni Irakoze Christian, aho mu rugo asanzwe abamo hagaragaye imifuka 3 ya sima, mazutu, vidanje litiro 5, amajerekani arimo ubusa 27, imifuka 2 ya konkasi ibiro 50, umucanga metero kibe 2, amabuye yo kubakisha angana na metero kibe 5".

Gitifu NTWARI ushimira cyane abaturage kubwo gukorana neza n'ubuyobozi mu buryo bunyuranye burimo ku gutangira ku gihe amakuru ku bitagenda neza, Yakomeje avuga ko nubwo hari ibyafashwe ntihigeze hamenyekana aho byibwe cyane ko ntawigeze atanga ikirego cy'uko yibwe, bizamenyekana nyuma y'iperereza nubwo hari abakeka ko byibwe kompanyi iri kubaka umuhanda yitwa Fair Construction".

Agira ati" Ndashimira cyane abaturage bitewe nuko bari gufatanya n'inzego z'ubuyobozi ku kubaka igihugu, batangira amakuru ku gihe ku bitagenda neza. Nubwo hari ibyafashwe hagakekwa ko byibwe ntahantu ha nyaho haramenyekana bishobora kuba byarahibwe cyane ko ntawigeze atanga ikirego cy'uko yibwe cyakora bizamenyekana nyuma y'iperereza".

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho gusaba buri wese byu mwihariko urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere kuko byabarinda kwishora mu bikorwa bibi bishobora no kubakururira urupfu.

Bamwe mu ba batuye muri uyu murenge wa Gishari Akagari ka Ruhimbi mu Mudugudu wa Cyiri ahafatiwe abo basore bakekwaho ubujura, batangarije BTN ko iki gikorwa cy'umukwabo ari kimwe mu bihashya ubujura cyakora bagasaba ubuyobozi guhagurukira ikibazo cya bamwe mu rubyiruko banga gukora ahubwo bakadukira imitungo ya rubanda.

Umurenge wa Gishari ni umwe mu mirenge 14 igize akarere ka Rwamagana, ukaba ufite utugari 7 twa Kavumu, Binunga, Bwinsanga, Kinyana,Gati,Ruhunda na Ruhimbi.