Sobanukirwa indwara ya Vitiligo ikomeje kuzahaza abatari bake, Uko ifata n'ibimenyetso byayo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-07 15:53:26 UBUZIMA

Bamwe mu bo ifata bavuga ko itangira babona ari utuntu duto duto tw’amabara tuza ku ruhu rwabo, ariko nyuma bakazisanga byarakwiriye ku bice byinshi by’umubiri wabo.

Uko gutakaza ibara ry’uruhu risanzwe (depigmentation) ngo biterwa no kubura ‘mélanocytes’, utwo tukaba ari utunyangingo ubundi dushinzwe gutuma uruhu rw’umuntu rugira ibara.

BTN iguhaye ikaze ku kegeranyo  kigufi kigaruka ku ndwara y'uruhu ishobora kugusubiriza inyuma ikizere yaba ari icy'ubwiza , mu mitekerereze, ku guhura n'abantu runaka byu mwihariko abo ufata nk'inzozi zawe, Ni indwara yitwa Vitilgo, Ese yavurwa igakira, iterwa n'iki yandura gute?

Habaho ubwoko bwa Vitiligo butandukanye, harimo ‘Vitiligo localisé’ iyo ngo usanga ifata agace k’uruhu, hakaba ‘Vitiligo segmentaire’ iyo ifata uruhande rumwe rw’umubiri nko mu maso, cyangwa se ku maboko, iyo kandi ngo ikunda kugaragara ku bana bato n’abageze mu gihe cy’ubwangavu n’ubugimbi, ikindi amabara ntiyiyongera ku buryo idakunze gukwira uruhu rwose.

Indwara ya Vitiligo irangwa no kuzana amabara y’ibidomagure by’umweru ku ruhu.Ushobora kuba warigeze kubona umuntu afite amabara y’umweru mu maso cyangwa ku bindi bice by’umubiri. Uwo muntu ashobora kuba yari arwaye vitiligo iyi ndwara rero ikaba iterwa no kubura umusemburo wa « Melanin ».

Uno musemburo wa « Melanin » uboneka mu ruhu niwo utuma rusa uko rwakagombye gusa, hanyuma ibura ryawo rikunze guterwa no gusenyagurika cyangwa gupfa k’uteramangingo tuwukora bigatuma umuntu azana amabara y’umweru ku ruhu.

Indwara yo kuzana amabara (Vitiligo) ishobora kwibasira abantu b’amabara yose ariko ikunze guhita igaragara cyane ku bantu bafite uruhu rw’igikara(Abirabura) kurusha abafite uruho rw’umweru(Abazungu).

Indwara yo kuzana mabara yibasira abanyamerika bari hagati y’umwe na babiri ku ijana (1-2%) kuko ngo nibura ushobora gusanga abanyamerika bari hagati ya miliyoni ebyiri n’enye bibanira na yo.

Inshuro nyinshi indwara y’amabara yibasira bantu bakiri bato bari hagati y’imyaka icumi na mirongo itatu y’amavuko hanyuma ugasanga abagera kuri mirongo cyenda ku ijana (90%) byabo bagaragaza ibimenyetso mbere y’uko buzuza imyaka mirongo ine y’amavuko. Ari abagabo ndetse n’abagore baba bafite ibyago bingana byo kuyirwara.

Indwara yo kuzana amabara ishobora kuba uruhererekane rw’imiryango kuko usanga abantu bafite umuntu mu muryango wayirwaye n’abafite mu muryango wabo ikibazo cyo guhinduka ikigina umusatsi,  baba bafite ibyago byinshi by’uko hazagira undi uyirwara. Abantu basanganywe indwara ziterwa n’uko abasirikare b’umubiri barwanya uteremangingo twawo (autoimmune diseases) na bo ibyago byo kuyirwara biri hejuru.

Ayo mabara aza aho ariho hose ku ruhu kandi buri wese ashobora gufatwa n’ubwo burwayi.

Vitiligo ni indwara itandura kandi uko amabara yera egenda akura ni nako umuntu aba ashobora kurwara kanseri y’uruhu ku buryo bworoshye.

Igitera Vitiligo

Mu ruhu habamo utanyangingo twitwa Melanocytes tuba dushinzwe guha ibara uruhu , iyo melanocytes zo ku gice runaka cy’uruhu zitari gukora akazi kazo , uruhu rwaho ziri ruba umweru nibwo bavuga ko umuntu arwaye Vitiligo.

Igituma izo melanocyte zihagarara gukora kugeza ubu ntikiramenyekana neza ariko akenshi iyo mu muryango  umuntu avukamo  harimo abantu bagiye barwara  iyo ndwara usanga ikurikirana abavutse muri uwo muryango.

Vitiligo kandi ikunze kugaragara ku bantu bafite uburwayi bukurikira:

Indwara ya anemie cyane cyane iyitwa(Pernicous anemia), iterwa no kubura icyitwa intrinsic factor gifasha mu gutwara ibintu byifashishwa n’umubiri mu gukora amaraso.

Kugira umusemburo mwinshi ukorwa na n’igice cyo mu mubiri
cyitwa thyroid (Hyperthyroidism)


Indwara yitiriwe Addison(Addison Disease).

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu agiye kurwarwa Vitiligo:

Kuzana utubara twera aha hakurikira:

Mu maso
Ku minwa
ku biganza
Ku maboko
Ku birenjye.
Mu kwaha
Mu jisho imbere
Ku myanya ndanga gitsina
Ku mazuru

Vitiligo ivurwa ite

Muganga ashobora gutanga umuti witwa Dermovate ku bantu bari basanzwe ari inzobe cyane cyangwa ku  bazungu ariko si  byiza gukoresha uwo muti atari muganga wawukwandikiye kuko ugira izindi ngaruka zitari nziza ku ruhu

Undi muti ukunze gukoreshwa ni uwitwa Meladine solution 0,1% , Meladine solution 0,75%  yo kwisiga ku ruhu cyangwa Meladine 10 mg  y’ibinini byo kunywa. Iyo miti yose itangwa iyo ufite urupapuro rwa muganga.

Ubundi buryo bukoreshwa mu kugirango Vitiligo ntigaragare ni ugusiga amabara asa n’uruhu rwawe ahabaye umweru(maquillage).

Mu bihugu byateye imbere bafite ubundi buryo bwinshi bakoresha mu kuvura Vitiligo nko gufata uruhu rushyashya bakuye ahatarwaye, bakarutera aharwaye(skin graffting), cyangwa gutera amabara asa n’uruhu ahantu harwaye (teinture) n’ubundi bwinshi .

Nubwo ubwo buryo bwose buri haruguru bufasha mu kugabanya ayo mabara yera, Vitiligo ni indwara idakira burundu kandi nta buryo bwo kuyirinda bubaho.

Niba urwaye iyi ndwara nta mpamvu yo guhangayika ngo wumve ko bikurangiranye cyangwa ngo wumve wigunze , Vitiligo ni indwara itica.

Dutegura iyi nkuru igaruka ku ndwara y'uruhu, Vitiligo, twifashishije imbuga zitandukanye zirimo: myclevelandclinic.org, Yale Medicine.org, Mubuzima, Elclema,....

Mu gihe utangiye kubona ibimenyetso by'indwara ku ruhu rwawe , wanyarukira ku bitaro bitandukanye ariko bibifitiye ububasha ugafashwa hakiri kare, Ntukihebe!