Amerika: Abasirikare batanu bapfiriye mu mpanuka ya Kajugujugu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-14 06:40:52 Amakuru

Ku wa gatanu, Nibwo Abasirikare batanu ba Amerika bapfuye ubwo indege ya Kajugujugu bari barimo mu gihe cy’imyitozo, yahanukiraga mu Nyanja ya Méditeranée.

Ni amakuru yashimangiriwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umunyamabanga w’Ishami rishinzwe umutekano w’Amerika, Lloyd Austin, wavuze ko icyabaye ari "impanuka yo mu myitozo”.

Impanuka ikiba hahise haba ibikorwa by’ubutabazi byahise ndetse n’iperereza ritangira gukorwa ku cyaba cyateje iyo mpanuka, naho abari bayirimo ngo bakaba ari abasirikare bo mu mutwe wihariye (U.S. Army special Operations Personnel). barimo Stephen R. Dwyer w'imyaka 38 , Shane M. Barnes w'imyaka  34, Staff Sgt. Tanner W. Grone, w'imyaka 26, Sgt. Andrew P. Southard w'imyaka 27 na  Sgt. Cade M. Wolfe w'imyaka 24.

Amerika yohereje indege n’amato manini mu Burasirazuba bw’inyanja ya Méditeranée, kuva Hamas yagaba igitero muri Israel ku itariki 7 Ukwakira 2023, ibyo kohereza izo ndege n’amato manini muri iyo Nyanja, ngo Amerika yabikoze mu rwego rwo gukumira ko intambara hagati ya Israel na Palestine yakwira no mu bindi bice.

Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika, U.S. European Command, bugenzura ibikorwa by’igisirikare cya Amerika mu Burayi no mu bice bimwe by’u Burasirazuba bwo hagati, bwemeje iby’iyo mpanuka, ariko buhamya ko itahanuwe nkuko ABC News ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Buti "Ni byo koko twavuga ko iyo ndege yari mu bikorwa by’imyitozo, nta kigaragaza ko yaba yahanuwe”.

Mu itangazo ryasohowe na Perezidansi y’Amerika, Perezida Joe Biden yagaragaje akababaro atewe n’urupfu rw’abo basirikare kandi ko yifatanyije n’imiryango yabo.

Amafoto ya ba Nyakwigendera:


Related Post