Itsinda ry'abakinnyi ba APR FC rikubutse iburayi gushinja Adil Muhamed

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2023-12-26 08:40:07 Imikino

Ikipe ya APR FC yohereje abakinnyi 3 mu gihugu cy'ubusuwisi , bagiye gutanga ubuhamya bushinja uwahoze ari umutoza wayo umunya Morocco Muhamed Adil Eladi , mu rubanza uyu mutoza ahanganyemo n'ikipe y'ingabo z'igihugu muri FIFA.

Taliki ya 14 Nyakanga 2019 ,nibwo ikipe ya APR FC yasinyishije umutoza w'umunya Morocco,Adil Muhammed Eladi , uyu mugabo ya yoboye ikipe ya APR FC nk'umutoza mukuru mu gihe cy'imyaka 3 , kugeza taliki 24 Ugushyingo 2022 ,ubwo iyi kipe yirukanaga uyu munya Morocco, akimara kwirukanwa,uyu mutoza yahise ajyana ikirego mu impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi FIFA, arega APR FC gusa iyi kipe iza ku mutsinda , Adil ntabwo yanyuzwe kuko yajuririye mu rukiko rwigenga rwa Sports TAS , maze APR FC isubira mu rubanza .


Ruboneka Jean Bosco ari mu itsinda ryagiye gushinja Adil 

Amakuru ducyesha Radio Flash FM, avuga ko APR FC yitabaje umunyamategeko uzobereye mu kuburana imanza za Sports, maze nawe abasaba ko bamwoherereza abatangabuhamya bashinja uyu mutoza , ikipe ya APR FC yohereje umuzamu wayo Ishimwe Pierre , myugaruro wayo Ndayishimiye Dieudonne uzwi nka Nzotanga , na Ruboneka Jean Bosco ukina hagati mu kibuga , amakuru avuga ko aba basore bamaze icyumweru kirenga barimo gutanga ubuhamya muri uru rubanza , ikipe ya APR FC ivuga ko yirukanye Adil mu buryo bukurikije amategeko ,mu gihe Adil avuga ko yirukanywe arenganyijwe .

Adil mu myaka 3 yamaze muri APR FC yatwaye ibikombe 2 bya Shampiyona,ikindi agenda kitararangira , uyu kandi yakoze amateka yo kumara imikino 50 ataratsindwa ,ndetse igihe yamaze mu Rwanda ntabwo yigeze atsindwa na rimwe na mucyeba Rayon Sports, gusa urugendo rwe ntabwo rwagenze neza , kuko yavuye muri APR FC nabi , uyu mmwarabu mu gihe yamaze mu Rwanda yari amaze kurema abanzi benshi ahanini bigendanye nuburyo ateyemo , cyane cyane ko yari umuntu urangwa n'amahane menshi .


Ndayishimiye Dieudonne Nzotanga nawe ari mu bagiye gushinja Adil 

Related Post