Shema Fabrice n'umujyi wa Kigali biyemeje kurandura ibibazo byatumye AS Kigali yitwa Abarakare

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2023-12-26 12:22:47 Imikino

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali bwana Samuel Dusengiyumva ari kumwe nabandi bayobozi b'umujyi wa Kigali, bagiranye ibiganiro na Shema Fabrice wahoze ayobora AS Kigali akaza kwegura, ibiganiro bagiranye bikaba bigamije kuzahura iyi kipe yataziriwe abarakare kubera ibibazo .

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri taliki 26 Ukuboza 2023 ,nibwo umujyi wa Kigali watangaje ko umuyobozi mushya wawo Samwel Dusengiyumva,yagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bw'ikipe ya AS Kigali, ibiganiro byari bigamije gufata ingamba zo kuzahura iyi kipe , ku rukuta rwa X rw'umujyi wa Kigali banditse bati " umuyobozi w'umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva ,yagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bw'ikipe ya AS Kigali ,barebera hamwe uko ikipe ihagaze ,ndetse impande zombi ziganira ku ngamba zo gukemura ibibazo biyirimo , no kongera umusaruro wifuzwa ( intsinzi)" .


Ubutumwa bw'umujyi wa Kigali nyuma y'ibiganiro bagiranye na Shema Fabrice 

Mu ifoto umujyi wa Kigali washyize hanze ,hagaragaramo Shema Fabrice wahoze ari umuyobozi w'ikipe ya AS Kigali, ariko akaza kwegura muri uyu mwaka , benshi bahise babihuza no kugaruka mu ikipe kuri uyu mugabo ,dore ko ibibazo iyi kipe ifite yabitewe no kuba uyu mugabo wayishoragamo agatubutse yari yareguye , umujyi wa Kigali wakomeje gushinjwa kutita kuri iyi kipe, kugeza aho ifashe abakinnyi basa nababuze iyo bajya , ndetse nabo bakaba birenza amezi 3 batikora ku munwa kubera kudahembwa , gusa nyuma yuko Prudence Rubingisa wayoboraga uyu mujyi avuyeho , bisa naho byahinduye isura , dore kuri noheli bwana Shema Fabrice yari yasuye ikipe maze abagabanya million 5, AS Kigali yatangiye Shampiyona nabi kuburyo ntagikozwe yashoboraga no kumanuka .


Shema Fabrice yaciye amarenga yo kugaruka muri AS Kigali 

Related Post