Peter Agblevor wifujwe na Rayon Sports yasinyiye Indi kipe bahanganye

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2023-12-29 07:12:29 Imikino

Rutahizamu Peter Agblevor wakiniraga ikipe ya Musanze FC, yamaze gusinyira Police FC aguzwe million 10 z'amafaranga y'uRwanda, akaba yasinye amasezerano y'umwaka umwe n'igice.

Mu gitondo cyo kuri uyu uwa Gatanu taliki 29 Ukuboza 2023, nibwo ikipe ya Police yasinyishije uyu rutahizamu ukomoka muri Ghana , akaba umwe muri ba rutahizamu bitwaye neza mu gice kibanza cya shampiyona, Peter Agblevor wari umaze umwaka n'igice muri Musanze FC, yari amaze iminsi ashakishwa n'amakipe arimo Rayon Sports, ndetse hari amakuru avuga ko ashobora guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi .

Peter Agblevor yageze mu Rwanda muri 2021 ,akora igeragezwa muri Rayon Sports, ariko Masudi Djuma watozaga Rayon Sports icyo gihe, avuga ko ari ku rwego rwo hasi , uyu musore yerekeje muri Etoile de L'Est FC,amarayo umwaka umwe ajya muri Musanze FC , kuri ubu akaba yari amaze umwaka n'igice I Musanze , inzozi ze zo kuza gukina I Kigali zikaba zibaye impamo , nyuma yo kubyifuza igihe kinini, Police FC yitwaye neza mu mikino ibanza ya Shampiyona, isoza ku mwanya wa 2 ,ikaba yari yemerewe kongeramo umukinnyi umwe gusa , kugirango ikomeze kwitwara neza .

Related Post