AS Kigali yatangiye gusoroma imbuto yabibye mu ikipe yayo ya U-20

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-29 08:00:04 Imikino

Ikipe ya AS Kigali yahawe umutoza Guy Bukasa yatangiye gutekereza ku bakinnyi bayo ariko babarizwa mu ikipe y'abato y'abatarengeje imyaka Makumyabiri yiganjemo abari hagati y’imyaka 15-18.

Uwahereweho kwifashishwa mu kipe y’abakuru, ni umunyezamu, Itangishaka Cédric usanzwe ari umunyezamu ubanzamo mu bato. Uyu yifashishijwe ku mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze w’Igikombe cy’Amahoro, wahuje AS Kigali na Etincelles FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Uyu mukino warangiye ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, isezereye Etincelles FC ku giteranyo cy’ibitego 3-0 mu mikino ibiri. Uyu musore w’imyaka 18, yari mu bakinnyi bifashishijwe kuri uyu mukino.

Impamvu yatumye Itangishaka uzwi nka Shaiko yifashishwa, ni uko Kimenyi Yves yavunitse, Pascal akaba yari yahawe ikarita itukura ku  mukino ubanza wabereye i Rubavu, Cyuzuzo Gaël akaba ari we munyezamu rukumbi iyi kipe yari isigaranye, maze umutoza w’abanyezamu ba AS Kigali, Ngirinshuti Benjamin ahitamo guha amahirwe uyu musore nkuko UMUSEKE ubitangaza dukesha iyi nkuru.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangije shampiyona y’abato batarengeje imyaka 20 mu bakobwa n’abahungu.

Ikipe ya AS Kigali, yahise itangiza ikipe y’abato batarengeje imyaka 20, yiganjemo abari hagati y’imyaka 15-18. Ikipe y’abatarengeje imyaka 20 ya AS Kigali, imaze gutsinda imikino ibiri muri ine imaze gukina ya shampiyona. Bisobanuye ko ifite amanota atandatu kuri 12. Ni iya gatatu mu itsinda rya Gatatu royobowe na Bugesera ya mbere na Rayon Sports ya kabiri.

Related Post