APR FC yahagaritse Ombolenga Fitina yajyanye abakinnyi bashya muri Mapinduzi Cup

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2023-12-29 10:46:20 Imikino

Myugariro w'ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi, Ombolenga Fitina ntabwo ari kurutonde rw'abakinnyi ikipe APR FC, injyanye muri Zanzibar aho iyi kipe, yitabiriye imikino ya Mapinduzi Cup, kubera ibibazo by'imyitwarire mibi ,byanatumye yamburwa igitambaro cya captain.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 29 Ukuboza, nibwo inkuru yabaye kimomo ko, ikipe ya APR FC yaba yahagaritse myugariro Ombolenga Fitina ,kubera imyitwarire mibi , amakuru dukesha igihe.com avuga ko muri iki cyumweru ,uyu musore yasibye imyitozo atatanze impamvu , ikipe ya APR FC ngo yamusabye kwandika atanga ibisobanuro ariko uyu musore arabyanga , amakuru avuga ko Ombolenga yanze gutanga ubusobanuro nkana, kuko yifuza ko ubwo amasezerano y'amezi 6 asigaje muri APR FC azaba arangiye yajya gushakira ahandi , bigasa no gutangira gushaka impamvu.


Ombolenga Fitina yanze kwandika atanga ibisobanuro ku myitwarire amaze iminsi agaragaza 

Umuyobozi mukuru wa APR FC Afande Richard Karasira ngo niwe wafashe umwanzuro wo kwambura igitambaro cya captain Ombolenga Fitina, maze agiha Niyomugabo Claude, ikindi gihano ikipe ya APR FC yahaye Ombolenga Fitina ni ukumukura kurutonde rw'abakinnyi bagomba kujya muri Zanzibar, uru rutonde rugaragaraho abakinnyi bashya barimo Elie Kategea wavuye muri Mukura VS&L, Amadou Kada Moussa , Aboubakar Moussa ,na Soulei Sanda bose bakomoka muri Cameroon bakaba bari mu igeragezwa muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu , APR FC irahaguruka kuri uyu wa Gatanu yerekeza muri Zanzibar.


Niyomugabo Claude abaye captain wa 3 wa APR FC muri uyu mwaka w'imikino nyuma ya Prince na Fitina 


Abakinnyi ikipe ya APR FC ijyanye muri Zanzibar ntabwo barimo Fitina gusa harimo abakinnyi bashya

Related Post