AMAFOTO: Mbere yo kwerekeza muri Zanzibar APR FC yasuye abarwayi mu bitaro bya Muhima

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2023-12-29 14:28:06 Imikino

Mbere yo kwerekeza muri Zanzibar muri Mapinduzi Cup, ikipe ya APR FC yasuye abarwayi bo mu bitaro bya Muhima , byumwihariko abana n'ababyeyi babo, ibagenera impano zirimo amata n'ibikoresho by'isuku .

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe ya APR FC igomba guhaguruka mu Rwanda, yerekeza muri Zanzibar aho yitabiriye irushanwa rya Mapinduzi Cup yatumiwemo , mbere yo guhaguruka ikipe y'ingabo z'igihugu yabanje gusura abarwayi mu bitaro bya Muhima, yifatanya nabo mu burwayi bwabo , APR FC yageneye abana n'ababyeyi barwariye muri ibi bitaro ,amata , n'ibikoresho by'isuku , iyi kipe kandi yatanze ibahasha y'amafaranga , azakoreshwa mu kwishyurira abadafite ubushobozi barwariye muri ibi bitaro .


Abakinnyi ba APR FC berekeza ku bitaro bya Muhima 

Amakipe yo mu Rwanda ntabwo akunda kugaragara mu bikorwa by'urukundo nkibi, gusa ikipe ya APR FC na Rayon Sports, banyuzamo rimwe na rimwe bagasura abarwayi ,cyane cyane iyo bagiye kwitabira amarushanwa atandukanye , APR FC iraca Nairobi muri Kenya , mbere yo gufata indege yerekeza Zanzibar.




Umuyobozi mukuru wa APR FC Afande Richard Karasira atanga ibahasha irimo amafaranga yo gufasha abadafite ubushobozi barwariye muri ibi bitaro

Related Post