ARPST: Ubumwe Grand Hotel FC buzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika izabera muri Congo Brazzaville

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-31 13:02:35 Imikino

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2023, Nibwo mu Rwanda hasojwe shampiyona y’abakozi mu ngeri zitandukanye, aho ikipe y'umupira w'amaguru imaze kubaka igitinyiro, Ubumwe Grand Hotel FC yari mu cyiciro cy’ibigo byigenga mu mupira w’amaguru bifite abakozi bari hejuru y'ijana, yabonye itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika izabera muri Congo Brazzaville nyuma yo gutsindira ku mukino wa nyuma Centor Ltd ibitego 2-1 kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino wahuje ikipe ya Ubumwe Grand Hotel FC na Centor Ltd ibitego 2-1 byari biteganyijwe ko utangira mu gitondo ku isaha ya Saa tatu zuzuye nubwo watangiye ukereweho iminota hafi 30, watangiranye imbaraga ku mpande zombi gusa ariko abakinnyi ba Ubumwe bikagaragara ko bari hejuru cyane bitewe n'uburyo bwo kurema ibitego bwagaragaye kuva ku Munyezamu, Benjamin MUPENZI kugera kuri barutahizamu bari barangajwe imbere na Kapiteni, Tuyishimire Jean Paul watsindiye iyi kipe igitego cya mbere.

Bamwe mu baje kwihera ijisho uyu mukino bari muri sitade, bashimishijwe n'ubuhanga amakipe yombi yagaragazaga, yaba ku ruhade rw'abatoza uburyo bakinishaga abakinnyi ndetse n'abakinnyi ubwabo bari bitezweho ibitangaza.

Ubwo umukino wari ugeze hagati mu gice cya mbere, abafana b'ikipe ya Centor Ltd batangiye kwitangira itama nyuma yuko Kapiteni wa Ubumwe Grand Hotel FC yatsinda igitego ku mupira wari uzamukanywe neza n'umukinnyi wacaga ku ruhanda rw'ibumoso asatira, Hategekimana Patric wari wambaye nimero 19 inyuma mu mugongo.

Igice cya Kabiri nabwo cyatangiranye imbaraga cyane cyane ku busatirizi bw'ikipe ya Centor Ltd ariko umuzamu Mupenzi ayibera ibamba kuko yabashije gukuramo imipira yabaga yitezweho ibitego.

Nanone mu mukino hagati mu gice cya kabiri, ikipe ya Ubumwe yongeye gukoza icumu mu rubavu rwa Centor Ltd FC ubwo Munezero Lionel yatsindaga igitego cya kabiri nanone ku mupira mwiza yari ahawe na Hategekimana Patric wagoye cyane ba myugariro b'ikipe bari bahanganye.

Ubwo umukino wari hafi kurangira ikipe ya Centor Ltd yabashije kubona igitego cyayo cya mbere cy'impoza marira ibyatumye igaruka mu mukino bituma ku munota wa nyuma ibona amahirwe yashoboraga ku byara igitego gituma banganya hakitabazwa penatiti ariko bayatera inyoni kubwo amahirwe make kuko umupira wari ubonejwe mu izamu Mupenzi urinda izamu rya Ubumwe yawukuyemo ujya muri koroneri.

Umunyakenya Omahly omaseth utoza Ubumwe Grand Hotel FC, mu kiganiro kigufi yagiranye na BTN, yavuze ko ibyo yagezeho yari abyiteze cyane ko yari yizeye abakinnyi be ko bari bukurikize ibyo bavuganye.

Omahly ushimira ubuyobozi bwe, avuga ko iyi kipe izatahukana igikombe mu Rwanda ubwo izaba ikubutse muri Congo Brazzaville gusa ariko akanavuga ko ikipe ye izongeramo amarasao mashya.

Yagize ati" Ndashimira cyane ubuyobozi, abakinnyi n'abandi bose bagize umuryango mugari wa Ubumwe Grand Hoteri barimo n'abafana kuko ntacyo batwimye. Dufite ikizere cyo kuzatahukana igikombe dore ko hari gahunda yo gusaba ubuyobozi kongeramo andi maraso mashya".

Urutonde rw'abakinnyi ba Ubumwe: Mupenzi Benjamin, Niyomugabo Yves, Hategekimana Patric, Rwagasore Olivier, Niyirora Yves, mporanyisenga Passy, Nyamikore Benone, Bakundukize innocent, Tuyishimire Jean Paul, Munezero Lionel, na Nyandwi Charles mu gihe abasimbura ari Rukundo Benjamin (GK), Bonheur, Manirambona Evode, Byiringiro Irene na Rwigamba Eric.

Umuyobozi wa ARPST, Mpamo Thierry Tigos, yavuze ko intego y’iri shyirahamwe yagezweho kuko bari biyemeje kuzamura ibihembo kandi byabaye, ndetse bakaba banishimira ko ibigo byitabiriye byiyongereye.

Buri kipe yabaye iya mbere muri buri Cyiciro, yahawe igikombe, yambikwa imidari ya Zahabu, ihabwa imipira yo gukina ndetse ibahabwa ibihumbi 500 Frw.

Ikipe yabaye iya Kabiri muri buri cyiciro, yahembwe ibihumbi 300 Frw.

Ibihembo byariyongereye kuko umwaka ushize iyabaye iya mbere yari yahembwe ibihumbi 200 Frw, iya Kabiri ihabwa ibihumbi 150 Frw.


Ni shampiyona yari imaze amezi atanu ikinwa mu byiciro bine ari byo, ibigo bifite abakozi barenze 100, ibigo bifite abakozi bari munsi y’abakozi 100, ibigo byigenga ndetse n’icyiciro cy’abagore.

Muri ibi byiciro byose, ikipe y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka, ni yo yihariye ibihembo kuko yegukanye ibikombe bitatu byo mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari hejuru ya 100 muri Basketball, Volleyball ndetse no mu mupira w’amaguru.

Iyi mikino y’abakozi mu Rwanda, ni ngarukamwaka aho yatangiye kuba kuva mu 1999 gusa ariko u Rwanda rwahawe kuzayakira ku rwego rwa Afurika mu mwaka wa 2025.

Ifoto y'ikipe ya Ubumwe Grand Hotel mbere yo gutangira umukino:


Related Post