Mapinduzi Cup: APR FC yakatishije itike ya 1/4 nyuma yo kunyagira JKU SC

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-03 17:47:44 Imikino

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Mutarama 2023, Nibwo APR FC yatsinze JKU SC yo muri Zanzibar bituma ikatisha itike ya 1/4 cy’irushanwa rya Mapinduzi Cup.

APR FC yaherukaga gutsindwa na Singida Fountain Gate mu mukino wa mbere, yasabwaga gutsinda JKU SC kugira ngo igere muri 1/4 hatitawe ku mukino izahuramo na Simba SC.

Ni umukino ikipe ya APR FC yagaragajemo imbaraga cyane aho yatangiye itsinda ikipe ya JKU SC hakiri kare kuko yabonye igitego cya mbere ku munota wa Karindwi cyatsindwe na Niyibizi Ramadhani.

Ku munota wa 10, APR FC yakoze impinduka zitateguwe aho Apam Assongue Bemol yagize imvune asimburwa na Sanda Souleil na we uri mu igeragezwa.

Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, JKU yabonye igitego cyo kwishyura kuri penaliti yatsinzwe na Saleh Massoud Abdala.

Ku munota wa 47, APR FC yabonye igitego cya kabiri aho Niyibizi Ramadhan yateye ishoti rikomeye, umunyezamu akuramo umupira ariko Mbaoma wari wakurikiye ahita awushyira mu rushundura nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ku munota wa 66, Niyibizi Ramadhan yatsindiye APR FC igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina maze umupira ukubita umutambiko w’izamu uridunda, umusifuzi ahita asifura igitego nyamara ku mashusho byagaragaraga ko umupira utarenze umurongo.

Umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 3-1, yizera kugera muri 1/4.

Ikipe y’Ingabo izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mutarama, ihura na Simba SC mu mukino usoza iyo mu Itsinda B.

Related Post