Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 2 Mutarama 2024, Nibwo inkuba yishe ikubise umwana witwa Iradukunda Jean de Dieu w’imyaka 10 wo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rushaki, Akagari ka Gitega mu Mudugudu wa Rubyiro.
Nyakwigendera wakubiswe n'inkuba akitaba Imana, yari kumwe n’ababyeyi be mu murima bari gusarura ibishyimbo.
Abantu bari aho byabereye mu bavuga ko uyu mwana yakubiswe n’inkuba nyuma y’imvura itari nyinshi yari iri kugwa muri aka gace.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi w’Agateganyo, Uwera Parfaite yasabye abaturage kwitwararika muri ibi bihe by’imvura, bakazirikana ko igihe imvura iri kugwa bagomba kwirinda inkuba, kuko zishobora kubavutsa Ubuzima nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ati “Turihanganisha abagize ibyago, abaturage bamenye ko igihe imvura iri kugwa bagomba kugama, amatungo yabo bakayacyura, bakirinda kwegera amadirishya n’inzugi, ndetse bagacomokora ibyuma bikoreshwa n’amashanyarazi, kuko byatuma inkuba zikubita ubuzima bwabo bukajya mu kaga.”