IGIKOMBE CY'AMAHORO: APR FC yongeye kwisanga mu maboko y'abanyamujyi Rayon Sports yisanga mu cyiciro cya kabiri

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-01-04 13:49:57 Imikino

Ikipe ya Rayon Sports izatangirira urugendo rwo kwisubiza igikombe cy'amahoro, ku ikipe ya Interforce ,mu gihe ikipe ya AS Kigali yari yahize kugitwara ,yisanze igomba kubanza kwigizayo APR FC itagiheruka .

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, nibwo ku cyicaro cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, habaye igikorwa cyo gutombora uko amakipe azahura muri 1/8 mu gikombe cy'amahoro, amakipe 8 yakomeje mu ijonjora ry'ibanze, yagombaga gusanga andi 8 yari ategereje, kuko yari yaritwaye neza mu mikino y'umwaka ushize , ikipe ya Rayon Sports niyo yatwaye igikombe giheruka, yisanze igomba gukina n'ikipe ya Interforce ,iyi ikaba ari ikipe ya 2 ya Police y'igihugu .

Ikipe ya AS Kigali yaherukaga kuvuga ko yifuza gutwara igikombe cyuyu mwaka ,ndetse ikaba ifite ibikombe 2 muri 3 biheruka ,yisanze igomba kubanza gukura mu nzira ikipe ya APR FC nayo igiheruka mu myaka 6 ishize , iyi ni inzira igoranye ku makipe yombi aba asanzwe afite intego zo gutwara iki gikombe, ariko imwe ikaba itagomba kurenga ijonjora rya 2 ( 1/8) , AS Kigali ni imwe mu makipe akunda kugora APR FC, dore uretse kuba APR FC idaheruka gutsinda iyi kipe y'umujyi wa Kigali muri Shampiyona, yanayitwaye igikombe cy'amahoro cya 2022 .


APR FC yisanze igomba guhangana na AS Kigali isanzwe iyigora 

Andi makipe nka Police FC, yisanze igomba guhangana na Kamonyi FC , Vision FC izakina na Musanze FC, Gorilla FC izakina na Kiyovu Sports, Bugesera FC izakina na Marine FC , ADDAX FC ya Mvukiyehe Juvenal izakina na Mukura VS&L , naho ikipe ya Gasogi United izikiranura na Muhazi United .

Rayon Sports niyo ibitse igikombe giheruka 


Related Post