Ikipe y'igihugu ya Gambia yarokotse urupfu mu nzira berekeza muri Cote D'Ivoire

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-01-11 14:25:02 Imikino

Abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Gambia, bahuye n'isanganya ,nyuma yaho indege yari ibatwaye muri Cote D'Ivoire, yaguye igitaraganya ,kubera kubura umwuka mwiza wo guhumeka, ( oxygen) bigatuma bamwe bagwa igihumure.

Ku mugoroba wa taliki 09 Mutarama, nibwo ikipe y'igihugu ya Gambia, yahagurutse mu murwa mukuru Banjul ,yerekeza muri Cote D'Ivoire, iyi kipe ikimara guhaguruka , abakinnyi batangiye kubura umwuka wo guhumeka , ndetse bivugwa ko bamwe baguye igihumure, harimo n'umutoza wabo Tom Saintfiet , iyi ndege yaguye nyuma y'iminota 9 gusa ihagurutse,  nyuma yo kumenya ko ibyuma bitanga umwuka wo guhumeka  bitarimo gukora .


Abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Gambia mbere yo guhaguruka Banjul 

Nyuma yo kugera ku kibuga cy'indege, umutoza Tom Saintfiet yagize ati " habuze gato ngo twakire uburozi bw'umwuka uhumanye , igihe cy'isaha n'igice twari dusigaje kugenda, twese twari kuba twapfuye , ikipe y'igihugu ya Gambia yari yavuye muri Arabia Saudite aho yakoreye umwihereo,  ibanza guca murugo, aho bagombaga guhagurukira berekeza muri Cote D'Ivoire, igihugu cya Gambia cyakodesheje indege nto yo kubatwara ari nayo yagize ikibazo .

Nyuma yuko indege igize ikibazo bagarutse ku kibuga cy'indege bumiwe 

Mbere yo guhaguruka ,ngo abakinnyi bumvaga mu ndege harimo ubushyuhe budasanzwe, ndetse ibyuma bitanga umuyaga mu ndege ( air conditioner) ntabwo byakoraga , bivugwa ko abakinnyi bagerageje kubaza impamvu bidakora, babwirwa ko indege nigera  mu kirere biratangira gukora nta kibazo , nyuma yo kubura umuyaga ugabanya ubushyuhe mu ndege, no kubura umwuka wo guhumeka ,abakinnyi batangiye kuribwa umutwe no kuzengerera ,ndetse abenshi ngo bahise basinzira , icyakora nyuma yuko ikibazo kimenyekanye ,indege yasubijwe ku butaka ,ndetse nta mukinnyi wagize ikibazo gikomeye .

Gambia iri mu itsinda C, aho iri kumwe na Senegal, Guinea na Cameroon , iki gihugu kizatangira gikina na Senegal, ku wa mbere taliki 15 Mutarama , umukino uzabera kuri stade Charles Konan Banny de Yamousoukro .

Related Post