Natwe baduhe Miliyari batubaze umusaruro kuko turi abana nk'abandi " Uwayezu Jean Fidel uyobora Rayon Sports

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-01-15 18:01:01 Imikino

President wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel, yasabye Leta guha iyi kipe Miliyari y' y'uRwanda, nkuko bayiha andi makipe , maze nayo bakayibaza umusaruro ,kuko nayo ari ikipe nkizindi zose ziri mu Rwanda .

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, nibwo ikipe ya Rayon Sports yakoze ikiganiro n'itangazamakuru , kuwa 5 ushize ,Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United , ibintu byateje umwiryane muri iyi kipe , ari na kimwe mu byatumye bakora ikiganiro n'itangazamakuru igitaraganya, President wa Rayon Sports yagarutse kuri byinshi , gusa kimwe mubyo yagarutseho harimo kuba iyi kipe ihorana ibibazo by'amikoro macye ugereranyije nandi makipe bahangana, ariko agaragaza ko biterwa nuko yo yirya ikimara itagira ubufasha bwa leta .


Abanyamakuru basaga n'abumiwe kubera amagambo akakaye Jean Fidel yakoreshaga

Bwana Jean Fidel yagize ati " reka mbisubiremo ,natwe Leta niduhe Miliyari nkuko iha abandi, maze natwe izatubaze umusaruro , ni babidukorere , ese ubundi kuki batayaduha? nti turi abana kimwe n'abandi ? kuki batayaduha?, wansobanurira ubundi ukuntu amakipe yose bakora kuri Bije ya Leta ( budget ya Leta ) bati ni mwakire ,Rayon Sports ukajya gukura murugo ,ukajya kwambura uti nimuzane , kubera iki? natwe turi ikipe nk'izindi .

Ibi Uwayezu Jean Fidel abivuze , nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports, imaze iminsi ivugwamo ibibazo by'amikoro macye ,byanatumye yemera gukomeza gutozwa n'uwari umutoza w'ungirije,kuko ariwe wahembwaga amafaranga macye , ikindi ni uko ku isoko ry'igura n'igurisha , Rayon Sports yagiye ifata abakinnyi bemera amafaranga macye gusa , mu makipe 16 akina Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda , ikipe ya Rayon Sports na Gorilla FC, nizo zonyine zidahabwa amafaranga na Leta , mugihe izindi zose zigira aho zihurira n'ingengo y'imari ya Leta ,muburyo butandukanye .


President wa Rayon Sports Jean Fidel Uwayezu ati natwe turi abana nk'abandi baduhe ku mafaranga ya Leta batubaze umusaruro


Related Post