Abakinnyi ba APR FC barimo Victor Mbaoma bihariye ibihembo bahigitse abarimo Muhadjiri Hakizimana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-17 05:01:50 Imikino

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024, Nibwo abakinnyi barimo Victor Mbaoma ukinira ikipe ya APR FC bahawe ibihembo byo kwitwara neza muri Shampiyona y’u Rwanda, by’umwihariko mu kwezi k’Ukuboza 2023.

Ni ibihembo byatanzwe mu byiciro bitandukanye birimo umutoza, umukinnyi, umunyezamu bitwaye neza ndetse n’igitego kiruta ibindi.

Kuva Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyiraho Rwanda Premier League, abayiyobora bahise batangira gushaka uko abari muri ruhago bayungukiramo.

Binyuze mu baterankunga bayo biyemeje kujya bahemba umukinnyi wahize abandi buri kwezi, umukinnyi watsinze igitego cyiza, umutoza mwiza, umunyezamu mwiza ndetse bakanatanga ibihembo by’umwaka hiyongereyeho ikipe nziza.

Ku nshuro ya mbere hahise hahembwa ab’ukwezi kwa nyuma kwa 2023 kwarimo ikiruhuko cya Shampiyona.

Victor Mbaoma Chukwemeka wa APR FC wasoje uku kwezi afite ibitego byinshi ni we wabaye umukinnyi wahize abandi, ahigitse Bigirimana Abedi na Hakizimana Muhadjili ba Police FC ndetse na Luvumbu Nzinga wa Rayon Sports.

Igitego cyiza cy’ukwezi cyabaye icya Elie Kategaya waguzwe na APR FC akaba yaragitsinze agikinira Mukura VS ubwo yahuraga na Gasogi United. Igitego cye cyahize icya Hakizimana Muhadjili, Sharif Bayo ndetse na Samuel Pimpong nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Umutoza mwiza yabaye Mashami Vincent wa Police FC warushije Afahmia Lofti wa Mukura VS, Thierry Froger wa APR FC na Habimana Sosthene wa Musanze FC.

Umunyezamu mwiza yabaye Nzeyurwanda Djihad wahawe igihembo ahigitse Niyonkuru Pascal, Sebwato Nicholas na Simon Tamale.

Abitwaye neza bashyikirijwe igikombe giherekejwe n’amafaranga ibihumbi 300 Frw usibye Mbaoma wahawe miliyoni 1 Frw. Buri kwezi bizajya bitangwa.

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 16 aho urutonde rw’agateganyo kugeza ubu ruyobowe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite amanota 33 ikarusha Police FC abiri gusa.

Related Post