Rwamagana: Gishari izaserukira akarere mu Irushanwa 'Umurenge Kagame Cup'

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-20 18:35:45 Imikino

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024, Nibwo Umurenge wa Gishari yakatishije itike yo gusohokera akarere ka Rwamagana nyuma yo gutsinda umurenge wa Rubona igitego 1:0.

Wari umukino waranzwe n'ishyaka n'imbaraga ku mpande zombi, Kuko ku munota wa 3 rutahizamu w'ikipe ya Gishari yatsinze igitego ariko umusifuzi, Harorimana Patric wari uyoboye umukino avuga ko atari cyo bitewe nuko yabangamiye umunyezamu w'ikipe ya Rubona bituma amurekurira umupira.

Iminota 15 y'igice cya mbere yihariwe n'ikipe ya Gishari kuko yagiye ibona uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego ariko ubwugarizi bw'ikipe ya Rubona bukagora cyane ubusatirizi bwa Gishari.

Igice cya mbere cyarangiye ntakipe ibashije kureba mu izamu ry'iyindi.

Igice cya kabiri cyazanye impinduka ku mpande zombi

Ku munota wa 49 rutahizamu w'ikipe ya Gishari, Muvunyi John, yaje gukorerwaho ikosa inyuma gato y'urubuga rw'amahina ariko ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe bari babonye.

Uyu rutahizamu Muvunyi wari witezweho ibitego ku ruhande rw'ikipe y'umurenge wa Gishari, yaje guhindukiza umuzamu Tuyambaze w'ikipe ya Rubona ku munota wa 74 mu gice cya kabiri.

Uyu mukino wabereye ku kibuga kitari kitezwe nyuma yuko ikibuga cya Polisi i Rwamagana cyuzuye amazi kubera imvura nyinshi bigatuma wimurirwa ku kibuga cya AEE Rwamagaga, warinze urangira ntakindi gitego kibashije kwinjira mu izamu iryari ryo ryose.

Uyu mukino kandi wayobowe n'abasifuzi bane barimo Nsabimana Evariste, Mawazo Gerturda, Nsengimana Joel na Patric Harorimana wari uri hagati mu kibuga.

Ikipe ya mbere yabonye itike yo gusohokera Akarere ka Rwamagana mu Irushanwa 'Umurenge Kagame Cup', Igikombe n'ibahasha irimo 150.000 Frw.

Umutoza w'ikipe y'umurenge wa Gishari, Gakwandi Emmanuel uzwi ku izina rya Jaguar, yatangarije BTN ko iki gikombe batwaye bari bakizeye ndetse kandi ko kizabafasha byinshi birimo no kumurika impano z'abakinnyi atoza.

Yagize ati " Tumaze igihe kinini twitegura iki gikombe bityo rero ni uruca bana kukegukana. Iri rushanwa tuzaryungukiramo byinshi kuko impano z'abakinnyi bacu zizigaragariza benshi".

Uyu mutoza kandi akomeza avuga ko kubera ubufatanye bw'abagize ikipe, abafana nk'Ubuyobozi byabafashije kuzaserukira akarere.

Umunyezamu wabaye umukinnyi w'umukino, Nkusi Jean Yves uzwi cyane ku izina rya Degea, yatangarije itangazamakuru ko intsinzi babonye izabafasha guteza imbere impano zabo kuko hari bagenzi be bagiye bagirira amahirwe mu Irushanwa nk'iri kuko hari amakipe akomeye aza kuhabarambagiriza.

Agira ati Iyi ntsinzi izadufasha kigera kure kuko amakipe akomeye akt?nda gukura mu marushanwa nk'aya abakinnyi".

Related Post