Inkuru y'incamugongo y'urupfu rw'umufana wa APR FC witwa Kanzayire Console uzwi nka Shangazi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-22 07:47:59 Imikino

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ibika urupfu rwa nyakwigendera Kanzayire Console uzwi nka Shangazi, wari umufana ukomeye cyane w’ikipe ya APR FC witabye Imana.

Shangazi wabarizwaga mu itsinda rya ’Online Fan Club’ akaba yaguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe aho yari arwariye.

Uyu mubyeyi akaba yari amaze igihe arwaye ikibyimba mu muhogo aho mu ntangiriro za 2022 yarimo ashaka ubufasha bwo kujya kwivuriza mu Buhinde kuko mu Rwanda bari bamubwiye ko batabasha kumuvura.

Yamaze igihe arwariye i Kanombe, nyuma aza kujya mu rugo aba ari ho arwarira, yaje kongera kuremba asubira mu bitaro ubu akaba ari ho yaguye.

Amafoto ya nyakwigendera, Shangazi





Imana imuhe Iruhuko Ridashira kandi umuryango we ukomeze kwihangana.

Related Post