President Paul Kagame yavuze icyatumye atera umugongo umupira w'amaguru anavuga icyakorwa ngo agaruke kuri Stade

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-01-24 13:27:21 Imikino

President wa repubulika y'uRwanda Paul Kagame , yongeye ku garuka ku mico mibi, iba mu mupira w'amaguru , nkimwe mu mpamvu zatumye atakijya kuri stade gukurikirana imikino , asaba minisitiri wa Sports kubicyemura ,ndetse avugako nibicyemuka azagaruka.

Kuva taliki ya 23 Mutarama 2024,  I Kigali hateraniye inama y'umushyikirano , inama ngaruka mwaka irimo kuba ku nshuro ya 19 , iyi nama ivuga ku buzima bw'igihugu mu bice bitandukanye , ndetse hakabaho gusasa inzobe ,no gushaka uko ibibazo igihugu gifite byavugutirwa umuti , kimwe mu byagarutsweho kuri uyu munsi wa 2 wayo, harimo n'ikibazo cyuko nyakubahwa Paul Kagame umukuru w'uRwanda , adaheruka kuri stade , kureba umupira w'amaguru.

Ubwo yahabwaga ijambo , Jimmy Mulisa  umutoza w'ungirije mu ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi, yagize ati " ndabyibuka cyera hari ukuntu  wazaga  kudufana , ngirango abaheruka kumva Amavubi ejobundi dutsinda Africa y'epfo, tugiye no kujya muri Stade nziza , turagusaba yuko wakongera ukagaruka "  asubiza kuri iki kibazo ,President Kagame yavuze ko kuba atakijya kuri stade , byatewe n'abanyamupira ubwabo, kuko haribyo babamo ( imigenzo babamo ) atemera, bityo akumva ntampamvu yo gusubirayo, ndetse no kubyivangamo akumva atari inshingano ze.


Jimmy Mulisa ubwo yasabaga President Paul Kagame kugaruka kuri stade 

Mu ijambo rye Paul Kagame  yagize ati " Kubya president kujya gukurikirana iby'umupira nkuko yawu kurikiranaga , ndabyumva ibyo bansaba ,usibye ko nanjye mfite ibyo mbasaba ,icyatumye akenshi ngabanya kujyayo ,nibo byaturutseho , kuko hari ibintu wabonaga bidahindura imico, n'imyumvire yukuntu abantu bakwiye kuba bakurikirana ibintu , ibintu by'imikono by'amarushanwa bigenda bikajyamo ruswa , bikanjyamo amarozi , gutsindisha amarozi , ibyo bintu biri primitive njye ntabwo nabijyano ,niho byageze mbivaho".

President Kagame yavuze ko yanabwiye  minisitiri wa Sports , ko ibintu nkibyo badakwiye kuba  babyihanganira , avuko cyo kimwe n'ubundi buzima bw'igihugu,ibintu bikwiye gukorwa bizwi, n'uburyo bikwiye gukorwamo burazwi , bityo ko kujya mu bindi bintu bidafite ishingiro, bigabanya isura nziza y'imikorere , nagaciro , avuga ko ibyo byose aribyo byatumye ageraho ntiyasubira kureba umupira , ndetse ko ntakundi yari kubigenza , kuko atari inshingano ze, guha amabwiriza abakina umupira ,yavuze ko aho bizagenda neza , leta ifite uburyo yagennye bwo gufasha, gusa avuga ko we akunda sports zitandukanye ,ariko atishimira ibintu nkibyo bidashira.

President Kagame aheruka kuri stade yo mu Rwanda areba umupira ,  muri 2016 ubwo uRwanda  rwakiraga irushanwa rya CHAN , nyamara ariko akunze kugaragara yagiye gushyigikira amakipe y'igihugu mu mikino itandukanye, nka Basketball, Volleyball, Amagare nahandi , si ubwambere, president Kagame avuga kuri Ruswa n'amarozi mu mupira w'amaguru, ndetse agasaba ko ababashijwe babicyemura ,ariko ubona nta kirahinduka .


President Paul Kagame yavuze ko azaguraka kuri stade amarozi na ruswa birangwa muri ruhago nibiba byaracitse 


AMAFOTO: IGIHE

Related Post