Police FC yongeye gupfukama imbere ya Rayon Sports yayigize ingaruzwamuheto

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-02-11 18:09:39 Imikino

Ikipe ya Rayon Sports itsinze Police FC, ibitego 2-1 , mu mukino w'umunsi wa 20 wa Shampiyona,ikomeza kugaragaza ko ishobora iyi kipe y'igipolisi cy'igihugu.

Ikipe ya Rayon sports yari imaze imikino 3 yikurikiranya muri shampiyona , mu gihe ikipe ya Police FC yo ku manota 12 aheruka yabonyemo inota 1 gusa , imikino 5 yaherukaga guhuza aya makipe , Rayon sports yatsinze imikino 4 , Police FC itsinda umukino umwe , Police FC yari yagaruye Hakizimana Muhadjir , utarakinnye umukino batsinzwe na Mukura kubera uburwayi, ikipe ya Rayon Sports yo yari yakoze impinduka imwe , Elie Ganijuru asimbura iraguha Hadji.

Amakipe yombi yatanginye yogana , imibare ari myinshi mu mukino, ikipe ya Rayon Sports yanyuzagamo, igashaka amakosa Imbere y'izamu ishaka uko Luvumbu yayabyaza umusaruro ariko bikomeza kwanga , ikipe ya Police FC nayo yanyuzagamo igasatira ariko nayo uburyo yabonaga ntabwo bwari bukomeye ,ntibugire icyo butanga, ku munota wa 42 ikipe ya Rayon Sports yongeye kubona uburyo bwa kufura imbere y'izamu, ariko ntiyabasha kububyaza umusaruro ndetse igice cya mbere kirangi amakipe yombi anganya ubusa ku busa .

Igice cya 2 ikipe ya Rayon Sports yagitangiye ikora impinduka , Tuyinse Arsene asimburwa na Iraguha Hadji, Rayon Sports yongeye gutangira isatira cyane gusa ntibashe kurema uburyo bufatika , ku munota wa 54 Rayon Sports yabonye kufura nziza maze nk'ibisanzwe Hertier Luvumbu amupira awushyira murushundura , Rayon Sports iyobora umukino n'igitego 1-0.

Ku munota wa 56 Police FC yishyuye igitego ku ikosa ryakozwe na Khadime Ndiyaye, wafashe umupira arawurekura maze Kayitaba Jean Bosco umupira awushyira murushundura , ku munota wa 69 Peter Agblevor yateye ishoti rikomeye ariko umupira ufata igiti cy'izamu, amakipe yombi yatangiye gukora impinduka, binjizamo abakinnyi basatira ,buri imwe ishaka uko yabona igitego cya 2, gusa bikomeza kugorana .

Ku munota wa 88 Police FC yatakaje umupira mu kibuga hagati , Muhire Kevin arawuzamukana wenyine atera ishoti rikomeye umuzamu Kwizera Janvier awukuramo ariko awihera Rudasingwa Prince wari ugiyemo asimbuye , ashyiramo igitego cya 2 cya Rayon Sports, ikipe ya Police FC yashatse yashatse uko yakwishyura igitego ariko biranga ,abinyuma ba Rayon Sports bakomeza kwihagararaho,umukino urangira Rayon Sports ibonye amanota 3 , itsinze ibitego 2-1 .

Ikipe ya Police FC ikomeje kujya ahabi kuko ku manota 15 iheruka gukinira kuri ubu ifite inota 1 gusa , ikaba imaze gutsindwa imikino 4 ,inganya umukino umwe , Rayon Sports iragumana umwanya wa 2 , mugihe Police FC iguma ku mwanya wa 5.

Related Post