Hertier Luvumbu yahagaritswe amezi 6 iherezo ry'inkuru ye mu mupira w'amaguru mu Rwanda

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-02-13 15:56:09 Imikino

Rutahizamu wa Rayon Sports umunye Congo  Hertier Luvumbu, yahagaritswe mu mupira w'amaguru mu Rwanda igihe cy'amezi 6, nyuma yo kwishimira igitego mu buryo butavuzweho rumwe, ndetse bwatwje impaka.

Ku cyumweru taliki ya 11 Gashyantare 2024 , nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga Police FC, ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 20 wa Shampiyona, muri uyu mukino Hertier Luvumbu Nsiga ,yatsinze igitego gifungura amazamu , igitego yatsinze kuri kufura , uyu musore ukomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo , yakoze ikimenyetso cyo gupfuka umunwa  agashyira intoki 2 ku musaya nkurimo kwirasa, ikimenyetso kirimo gukoreshwa cyane  muri Congo , bashaka kugaragaza ko intambara iki gihugu gihanganyemo na M23, ari uRwanda twabateye.


Itangazo rya FERWAFA rihagarika Hertier Luvumbu 

Ku munsi wo kuwa mbere ibitangazamakuru n'abantu kugiti cyabo, bazindutse bamagana ibyo bintu , ndetse Hertier Luvumbu atumizwa kuri FERWAFA kwisobamura , ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, nibwo FERWAFA yatangaje ko Hertier Luvumbu, yahagaritswe mu bikorwa by'umupira w'amaguru mu Rwanda mu gihe cy'amezi 6, imushinja ko yerekanye ikimenyetso bijyanye na Politiki, bihabanye n'amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA, CAF na FIFA.

Hertier Luvumbu Nziga abaye umukinnyi wa 2 uhagaritswe na FERWAFA amezi 6 mu byumweru 2 dusoje , nyuma ya Ndizeye Samuel wa Police FC, we wazize gukubita umusifuzi. Si ubwambere umukinnyi ngenderwaho wa Rayon Sports ahabwa bene iki guhano, kuko muri 2014 , ubwo ikipe ya Rayon Sports yanganyaga na AS Kigali igitego 1-1 kuri stade Amahoro, bigatuma itakaza igikombe cya shampiyona, bamwe mubakozi bayo barimo Amis Cedric rutahizamu yagenderagaho icyo gihe ,bahanwe na FERWAFA, kumara amezi 6 batagaragara mu bikorwa by'umupira w'amaguru mu Rwanda, nyuma yo guteza akavuyo kuri stade , Luvumbu yari asigaje amasezerano y'amezi 4 gusa muri Rayon Sports.


Kwishimira igitego muri ubu buryo nibyo byatumye Hertier Luvumbu ahagarikwa amezi 6 

Related Post