Myugariro wa Gasogi United yisanze ari guhatanira igihembo cy'ihariye kuba nyemzamu

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-02-13 20:45:25 Imikino

Myugariro wa Gasogi United Nshimiyimana Marc Govin,yashyizwe muba nyezamu bahatanira igihembo cy'uwakuyemo umupira ukomeye ( save of the month) byongera gutuma abanyarwanda bibaza kuri ibi bihembo .

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, nibwo ku mbuga nkoranyambaga za Rwanda Premier league hatangajwe abakinnyi hatanira ibihembo by'ukwezi kwa Mutarama 2024 , muri ibyo bihembo icyagarutsweho cyane, ni icy'umuzamu wakuyemo umupira ukomeye ( Save of the month) kuko hagaragayemo myugariro w'iburyo wa Gasogi United ,uyu musore bamwanditseho ko uwo mupira yawukuyemo ubwo ikipe ye yakinaga na Rayon Sports.


Abahatanira ibihembo by'ukwezi kwa mbere 

Ni ubwambere mu mateka y'umupira w'amaguru bibayeho ko myugariro yisanga ahatanira igihembo cyihariye ku banyezamu , kuko umupira akuyemo, ubusanzwe bawuha inyito ya clearance ntabwo bawita Save , kuko yo iba ari umwihariko w'abanyezamu , ibi byatumye benshi bongera kugaruka ku magambo ya Nyakubahwa president wa repubulika Paul Kagame, uheruka kuvuga ko impamvu atakijya kureba umupira wo mu Rwanda ari uko urimo umwanda.

Uretse Nshimiyimana Marc Govin wisanze ahanganye n'abanyezamu nka Hakizimana Adolphe, Khadime Ndiyaye na Mfashingabo Didier, ibindi bihembo birimo nka Guy Bukasa , Emmanuel Ruremesha, Thierry Froger na Mayanja Jackson bahatanira igihembo cy'umutoza mwiza , Ishimwe Irene , Ruboneka Jean Bosco Brian Ssali na Benedata Janvier bahatanira igihembo cy'igitego cyiza , mugihe Adeyinka Salomon , Ruboneka Jean Bosco, Kabanda Serge na Akayezu Jean Bosco,bahatanira igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi .

Ibi bihembo by'abitwaye neza buri kwezi bitangwa na Rwanda Premier league, ifatanyije na Gorilla games , bikaba bigiye gutangwa ku nshuro ya 2, nyuma yibyatanzwe byukwezi ku Ukuboza , Victor Mbaoma wa APR FC niwe uheruka kwegukana igihembo cy'umukinnyi mwiza.

Related Post