Kylian Mbappe yashenjaguye imitima y'abakunzi ba Paris Saint-Germain

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-16 07:12:02 Imikino

Rutahizamu w'Ikipe y'igihugu cy'u Bufaransa na Paris Saint-Germain, Kylian Mbappe yatangarije abayobozi n'abakunzi ba Paris Saint-Germain ko ubwo azaba asoje amasezerano ye, azahita atandukana nayo.

Uyu rutahizamu w'imyaka 25 y'amavuko bivugwa ko ashobora kujya muri Real Madrid, Arsenal cyangwa Liverpool zimushaka cyane, yibajijweho cyane kuva mu mpeshyi yashize, ubwo yari yagaragaje ko ashaka kuva muri Paris Saint-Germain, bikarangira ikipe ye imubangamiye, agahitamo kuguma muri Paris Saint-Germain. Gusa PSG yahisemo kumugumana izi neza ko nasoza amasezerano ye, ashobora kuzayivamo ku buntu.


Kylian Mbappe , amaze imyaka ine, avugwa cyane ko azerekeza muri Real Madrid. Ibi byagiye byanga inshuro nyinshi, dore ko ubwo byabaga bigiye kurangira, Mbappe yahitaga yongera amasezerano ya Paris Saint-Germain. 

Imwe mu mpamvu yatumye Paris Saint-Germain yanga guhita itandukana na Mbappe, ntabwo yashakaga guhita itandukana n'abakinnyi batatu bakomeye icyarimwe. Muri iyo mpeshyi PSG yari yaramaze gutandukana na Lionel Messi ndetse na Neymar Jr.

Kylian Mbappe ntahwema kugaragaza ko ashaka kuva muri Paris Saint-Germain, akajya mu ikipe izamufasha kubaka izina rye. Kugeza ubu igikomeye Kylian Mbappe yatwaye mu mateka ye, ni igikombe cy'isi yegukanye muri 2018, ari kumwe n'ikipe y'igihugu y' Ubufaransa.

Related Post