Rwamagana: Umurenge wa Gishari ushinjwa amanyanga wahagaritswe mu irushanywa "Umurenge Kagame Cup"

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-20 12:18:49 Imikino

Ku wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, Nibwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yandikiye Akarere ka Rwamagana ibaruwa , ivuga Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, yahagaritswe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup, kubera gukinisha abakinnyi bakinnye muri Shampiyona y’u Rwanda nyuma ya 2019/2020, binyuranyije n’ibikubiye mu mabwiriza agenga amarushanwa.

Iyi baruwa ivuga ko uku guhagarikwa kwashingiye ku ibaruwa yo ku wa 08 Gashyantare 2024, bandikiwe n’Akarere ka Ngoma kajurira ku mukino wahuje ikipe y’Umurenge wa Jarama n’uwa Gishari wabaye tariki ya 07 Gashyantare 2024, ukarangira Gishari itsinze Jarama ibitego 4 ku busa.


Nyuma yo gusesengura icyo kibazo ngo basanze Umurenge wa Gishari warakinishije abakinnyi babiri batemewe, aribo Dufitumukiza Isaac Cyiza, wakinnye mu cyiciro cya 3 ari muri Gahini Sport Academy, na Harerimana Jacques wakinnye mu cyiciro cya 2 muri Ivoire Olympic, kandi bombi bakaba barakinnye muri Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’umwaka wa 2019/2020.

KigaliToday dukesha , ivuga ko nubwo Umurenge wa Gishari warezwe, na wo wari watanze ikirego nk’iki tariki ya 09 Gashyantare 2024, uvuga ko ikipe y’Umurenge wa Jarama yo mu Karere ka Ngoma, na yo yakinishije umukinnyi witwa Tuyizere Eric ufite nimero y’irangamuntu 119980041918080 na license ya FIFA, ID 005040M02.

Nyuma yo gusesengura iki kirego, ngo byaje kugaragara ko Tuyizere Eric ufite FIFA ID 005040M02, yavutse mu 2002 akaba afite nimero y’Indangamuntu 1200280061853086, mu gihe Tuyizere Eric wakiniye Umurenge wa Jarama yavutse mu 1999, akaba afite nimero y’indangamuntu 119980041918080, bivuze ko ari abantu babiri bahuje amazina yombi ariko batandukanye.

Ibi byatumye ikirego cy’Akarere ka Rwamagana giteshwa agaciro, hafatwa umwanzuro ko ikipe y’Umurenge wa Gishari ihagarikwa mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2023-2024, na ho iy’Umurenge wa Jarama ikaba ari yo ikomeza mu mikino ya 1/2.

BTN yagerageje kubaza Emmanuel NTWARI, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Gishari wafatiwe ibihano ntibyayikundira kuko kuri uyu wa Mbere umunyamakuru yagerageje kumushakisha ku murongo wa telefoni ntibyakunda gusa ariko amwandikiye ubutumwa ku rubuga rwa Whatsup amusubiza ko hari gahunda arimo zitamwemerera kugira icyo avuga ndetse no ku munsi iyi nkuru yasorejweho ntakintu yari yagatangaje.

Abayobozi b’Uturere bakaba basabwe gusuzuma neza amakipe yabo, kwirinda gukora ibinyuranyije n’amabwiriza, no gufatira ibihano abayobozi bagaragayeho amakosa nk’uko biteganywa mu mabwiriza.

Related Post