Harry Maguire yongeye kwisanga mu mazi abira nyuma y'imyaka ine

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-02-20 14:25:55 Imikino

Urukiko rwo mu gihugu cyu Ubugereki, rwatangaje ko Myugariro wa Manchester United Harry Maguire, azaburaba ku byaha aregwa byo gukubita umu Police muri iki gihugu, muri Werurwe 2025, muri 2020  nibwo Maguire yatawe muri yombi nyuma yo gushyamirana no kuniga umu Police ndetse bivugwa ko yagerageje kumuha ruswa , ibi byabereye  ku kirwa cya Mykonos aho yari yagiye mu biruhuko n'umuryango .

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yagaragazaga Harry Maguire ashyamirana n'umu Police , maze uyu myugariro w'ubwongereza aramunigagura , ndetse bivugwa ko uyu musore yashatse no gutanga ruswa , ibi byatumye atabwa muri yombi ,ndetse bisaba imbaraga nyinshi leta y'ubwongereza n'abanyamategeko be ,aza kurekurwa , benshi bari baziko iki kirego cyarangiye ariko inkiko zo mu gihugu cyu Ubugereki, zazuye akaboze ndetse zishyiraho italiki yo kuburana .

Harry Maguire ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe y'igihugu y'ubwongereza, akaba ubu ari mubakinnyi barimo gufasha Manchester United kwitwara neza muri Premier league, nyuma yo kuyigeramo muri 2019.

Related Post