Umupira w'amaguru w'abagore mu marembera Captain w'ikipe y'igihugu yatanze impuruza

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-02-21 13:28:23 Imikino

Captain w'ikipe y'igihugu y'uRwanda mu bagore Nibagwire Sifa Gloria, yatabarije umupira w'amaguru wabo ,ko ntagikozwe uza gucika burundu , nyuma yuko abona ko abakinnyi bahari ubu , bose ari ikigero kimwe , ntabandi bakiri bato bari kubagwa mu ntege.

Umupira w'amaguru ku isi yose ugirwa n'ibyiciro bitandukanye,  bihera ku bato kugeza ku ikipe nkuru, iyo urebye mu Rwanda ubana gahunda yo guteza imbere abakiri bato itarashyirwamo imbaraga, gusa iyo bigeze mu mupira w'abagore ho, biragoye no kumenya aho bakura abakinnyi , mu kiganiro btnrwanda.com yagiranye  na Nibagwire Sifa Gloria usanzwe ari captain w'ikipe y'igihugu y'uRwanda, yagaragaje impungenge ko umupira w'abagore uretse no gutera imbere abona ushobora gucika burundu, kubera kubura abakinnyi bato bazasimbura abarimo gukina ubu babyina bavamo.

Ubwo yabazwaga niba umupira w'amaguru mu bagore urimo gutera imbere Sifa yagize ati " Uruhande rumwe nibyiza ,urundi ruhande si byiza , nibyiza kuko ubu Rayon Sports yaraje byongera ihangana, abakinnyi bari muri Rayon Sports ni beza , abari muri AS Kigali ni beza ,  mbere AS Kigali yatwaraga igikombe, irusha izindi amanota 10 ariko ubu ni 2 , aho mvuga rero ngo si byiza nuko harimo gukina icyiragano (generation) kimwe , ari abari muri Rayon Sports ni abavuye hano, nabo ni ikiragano cyacu , ndacyeka inyuma yacu urareba ugasanga ntabandi bato bahari, ukibaza umunsi ikiragano cyacu twaretse umupira bizagenda gute , ntabana tubona bari kuzamuka .


Nibagwire Sifa Gloria aratabariza umupira w'abagore abona ko mu minsi ya vuba ushobora kubura abakinnyi 

Yasoje asaba ko amakipe yashaka uko ashyiraho uburyo bwo kuzamura impano z'abana b'abakobwa , kuko ntagikozwe amakipe yazisanga nta bakinnyi bagihari bo kuyakinira kuko ntabashya barimo kuza muri Shampiyona, ntabwo ari Sifa gusa ugaragaje izi mpungenge , kuko bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barimo Kalimba Alice , nabo bagiye bagaragaza ko nta gikozwe uyu mupira w'abagore uzacyendera .

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA,ryagiye rinengwa kenshi kwirengagiza uyu mupira w'abagore , ndetse na minisiteri ya Sports isa naho itawitayeho, kuko hagati ya 2020 na 2023 ikipe y'igihugu y'abagore itakinaga , Rayon Sports na APR FC ni amwe mu makipe mashya aheruka gushingwa , gusa Rayon Sports, niyo yahise izamuka mu cyiciro cya mbere , mu gihe APR FC nayo ifite amahirwe yo kuzamuka uyu mwaka .


Rayon Sports WFC nyuma y'umwaka ishinzwe ni imwe mu makipe akomeye


APR WFC niyo kipe isa naho irimo gukoresha abakiri bato 

Related Post