#Tour du Rwanda2024: Umubiligi William Lecerf yegukanye agace ka Karongi-Rubavu-Amafoto)

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-21 18:11:30 Imikino

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, Nibwo Umubiligi, William Junior Lecerf ukinira ikipe ya Soudal-QuickStep yegukanye agace ka Karongi-Rubavu mu irushanywa ry'amagare" Tour du Rwanda 2024.

Nubwo ayegukanye ntibyatumye Maillot Jaune ikomeza kwambarwa na Reinderink, mu gihe ubwo bahagurukaga saa tanu n’igice hari abatekerezaga ko uyu mwambaro ushobora kwambarwa n'umwe muri bo uko bari bahagurutse mu mujyi wa Karongi.

Ubwo bari bageze ahitwa Fuwaye bamaze kugenda kilometero 2, umunya-Eritrea Araya yabimburiye abandi kuva mu gikundi bahita bamugarura, akurikirwa na Azzedine Lagab wa Algeria ariko nawe bahita bamugarura.

Nyuma yaho Chris Froome yahise ava mu gikundi asiga abandi, ayobora kilometero eshanu ari imbere wenyine ndetse anashyiramo amasegonda 10, ariko nawe baza kumufata.


Bageze ahitwa Fuwaye, Umufaransa Pierre Latour ukinira TotalEnergies yaje nawe kuva mu gikundi, atangira kuyobora isiganwa ari wenyine imbere, azamuka umusozi wa Rutsiro ayoboye, akomeza Gisiza, Nyoto, Nkomero, Gacaca na Kinihira akiyoboye, aho yagezeho anashyiramo ikinyuranyo cy’umunota 1’55.

Ku kilometero cya 62, umufaransa Brieuc Rolland ukinira ikipe ya Groupama-FDJ, yaje nawe gutoroka igikundi aragenda asatira Latour ndetse aza no kumucaho.

Pierre Latour wari wayoboye isiganwa isaha irenga ndetse na Kilometero zigera kuri 50, yaje gushyikirwa n’igikundi cya kabiri, Rolland akomeza kuyobora wenyine, ubwo basatiraga kwinjira mu mujyi wa Rubavu.
Habura kilometero 2.5 gusa, Brieuc Rolland nawe igikundi kiyobowe na Restrepo Valencia ndetse na Maillot Jaune cyahise kimushyikira.

Umubiligi William Junior Lecerf ukinira ikipe ya Soudal-QuickStep ni we waje guhita abarusha umuvuduko abatanga kwambuka umurongo usoza isiganwa, aba yegukanye agace ka Karongi-Rubavu, mu gihe Maillot Jaune yagumanye Reinderink.

Icyo ukwiye kumenya n'uko Umunyarwanda waje imbere ni Mugisha Moise nk’uko byari byagenze mbere y'uyu munsi, akaba yaje ku mwanya wa 18 akoresheje ibihe bingana n’uwa mbere, ku rutonde rusange akaba ari uwa 17, naho Manizabayo Eric akaza ku mwanya wa 21 asigwa amasegonda 57.

Related Post