Tour du Rwanda 2024: Umunya-Israel Itamar Einhorn yegukanye agace ka 7 Rukomo-Kayonza

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-25 06:40:34 Imikino

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, Nibwo mu Ntara y'Uburasirazuba, Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya Israel Premier Tech yegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda kahereye Rukomo kugera Kayonza.

Kuri iyi nshuro, Hakinwaga agace ka 7 ka Tour du Rwanda 2024, akaba ari ko gace kabanziriza aka nyuma gakinywa kuri iki Cyumweru ndetse agace ka Karindwi kariko gace karekare muri iri rushanwa Tour kubera ko ari ibilometero 158.

Mu minota ya mbere isiganwa ryari ririmo ibyiciro bibiri, itsinda rya mbere ryasize irya kabiri amasegonda 10 ku kilometero cya 22 ariko mbere yo kugera i Nyagahanga, ku kilometero cya 24, itsinda rya kabiri ryari ryafashe irya mbere.

Abakinnyi barindwi barimo Mugisha Moise wa Java-InovoTec bagerageje gucika igikundi ku kilometero cya 30, ariko bahita bagarurwa.

Umufaransa Pierre Latour wa Total Energies ni we wegukanye amanota y’Umusozi wa Gatsibo ku kilometero cya 32.

Ku kilometero cya 68 bari bageze i Mirama, Ourselin wa TotalEnergies, Itamar Einhorn wa Israel Premier Tech na Meens wa Bingoal WB basizwe amasegonda 10 n’abakinnyi batatu bari imbere ni mu gihe igikundi cyari cyasizwe amasegonda 20.

Amanota ya mbere ya Sprint yatangiwe i Nyagatare ku kilometero cya 72, yegukanywe na Van de Wynkele wa Lotto-Dstny.

Ku kilometero cya 79, berekeza i Ryabega, abakinnyi batandatu bari imbere bashyizemo ikinyuranyo cy’umunota n’amasegonda 55, bageze ku kilometero cya 86 bashyizemo iminota 2 n’amasegonda 40.

Batandatu bari bayoye isiganwa, bageze hafi y’ikibuga cy’indege nto cya Gabiro, ku kilometero cya 98, bari bashyizemo iminota itatu n’amasegonda 20, cyaje kuzamuka kigera ku minota 3 n’amasegonda 50.

Ubwo bari basatiriye Rwagitima, ku kilometero cya 117, abakinnyi batandatu bari imbere basigaranyemo iminota itatu n’amasegonda 30. Ikinyuranyo cyari cyatangiye kugabanuka.
B

Bageze ku kilometero cy’127 hasigayemo iminota 2 n’amasegonda 50.

Abakinnyi ba mbere bageze i Kiziguro, hasigayemo iminota ibiri n’amasegonda 55. Bari binjiye mu bilometero 20 bya nyuma.

Amanota ya Sprint ya Kabiri yatangiwe i Kayonza, ku kilometero cya 147, yegukanywe na Van de Wynkele.

Mu bilometero 5 bya nyuma hari hasigayemo umunota n’amasegonda 4.

Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira Israel Premier Tech ni we utsindiye i Kayonza mu Gace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2024 kavuye mu Rukomo i Gicumbi, ni mu gihe Joseph Peter Blackmore yagumanye umwambaro w’umuhondo.

Related Post