Paul Pogba yahagaritswe mu mupira imyaka ine nyuma yo gusanga akoresha imiti itemewe

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-02-29 12:15:32 Imikino

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Juventus n'ikipe y'igihugu yu Ubufaransa, Paul Pogba yahagaritswe imyaka 4 adakina umupira w'amaguru, nyuma yo gukoresha imiti itemewe gukoreshwa n'abakinnyi b'umupira w'amaguru, kuko ituma bagira imbaraga zidasanzwe .

Mu kwezi kwa 9 umwaka ushize nibwo Paul Pogba yatsinzwe ikizamini gikorerwa abakinnyi ( Doping test ) ahagarikwa byagateganyo , mugihe iperereza ryari rikomeje , uyu musore yasanzwemo imiti yo mu bwoko bwa DHEA, imiti yongera Testosterone mu mubiri , bigatuma umukinnyi amara igihe kinini atarananirwa , ibi rero nibyo byatumye ahagarikwa imyaka 4 akaba atemerewe gukina umupira muburyo bw'umwuga kugeza mu mwaka wa 2028.

Uyu musore watwaye igikombe cy'isi muri 2018 , yari afite amasezerano mu ikipe ya Juventus, nyuma yo kuyerekeza mo muri 2022 avuye muri Manchester United, Pogba yari asanganwe ibibazo byo mu nkiko , aburanamo n'umuvandimwe we Mathias Pogba, nyuma yo gushaka no kwicana , kugeza ubu uyu musore ntabwo aratangaza niba aza kujuririra iki cyemezo , kandi ibihano yahawe bikaba bikora ku isi hose .


Related Post