Umukino wa Rayon Sports na APR FC wahawe abasifuzi mpuzamahanga

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-03-06 07:28:08 Imikino

Abasifuzi 4 mpuzamahanga bayobowe na Ishimwe Claude "Cucuri" nibo bazayobora umukino wa Rayon Sports na APR FC, umwe mu mikino iteza impaka cyane kubijyanye n'imisifurire .

Kuwa gatandatu taliki 09 Werurwe 2024, nibwo hateganyijwe umukino uba uruta indi yose mu Rwanda, umukino uhuruza imbaga , umukino uhenze kurusha indi yose ku butaka bw'uRwanda , uyu mukino uzaba ari uwu munsi wa 24 wa Shampiona, nubwo hagati y'amakipe yombi harimo ikinyuranyo cy'amanota 10 , ariko ni umukino uhora ukomeye ndetse uvugisha benshi .


Ishimwe Claude Cucuri niwe uzayobora umukino wa Derby 

Kimwe mubiba bitegerejwe cyane ndetse kinateza impaka, ni umusifuzi uba ugomba kuyobora uyu mukino , cyane cyane ko iyo umukino urangiye uruhande rutanyizwe n'ibiwuvuyemo , rushinja umusifuzi ko ariwe wabaye imbogamizi , umukino uheruka warangiye amakipe anganya 0-0 , abafana ba Rayon Sports batashye bavumira ku gahera umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim , bavuga ko yabimye penalty, ndetse yagombaga kuba yahaye ikarita itukura Tadeo Luanga wa APR FC.

Kuri iyi nshuro ishimwe Claude uzwi nka Cucuri, niwe uza kuyobora uyu mukino, aho azafatanya na Ishimwe Didier nk'umusifuzi wa mbere w'igitambaro, na Ndayisana Said nk'umusifuzi wa 2 w'igitambaro, mu gihe Twagirumukiza Abdul Karim azaba ari umusifuzi wa 4, aba asifuzi bose ni mpuzamahanga ibintu byakabaye bigabanya impaka , gusa nabwo ntabwo zishobora kubura cyane cyane bamwe bavuga bati uyu musifuzi abogamira ku ikipe runaka .


Twagirumukiza Abdul Karim wasifuye umukino amakipe aheruka guhura niwe uzaba ari umusifuzi wa 4 

Umukino wa APR FC na Rayon Sports wibukwa cyane wasifuwe na Ishimwe Claude , ni uwo muri 2019 ubwo we na Mutuyimana Dieudonne " Dodos " bahaga Rayon Sports penalty ku mutona wa nyuma , ibi byateje impaka ndetse nubu ni umukino utarava mu mitwe y'abafana ba APR FC, ni n'umukino wagize ingaruka kuri Dodos kuko kuva icyo gihe ntabwo yari yongera kugaragara ku mukino uwariwo wose wa APR FC.


Ndayisaba Said azaba ari umwungiriza wa 2 


Ishimwe Didier aha yari yanze igitego cya APR FC ku mukino wa Kiyovu Sports wabereye mu karere ka Bugesera muri 1/2 mu gikombe cy'amahoro 

Related Post