Umuheto ushuka umwambi bitari bujyane umujyi wa Kigali wanyomoje FERWAFA

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-03-07 09:47:05 Imikino

Umujyi wa Kigali wahakanye impamvu FERWAFA yashingiyeho, ihindura amasaha y'umukino wa Rayon Sports na APR FC uteganyijwe mu mpera z'icyumweru , uvuga ko amatara ya Kigali Pelé Stadium atabuza umukino kuba , kuko kuva umwaka w'imikino watangira habereye imikino myinshi kandi yabaye nijoro .

Kuwa Gatatu taliki 06 Werurwe nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryandikiye ikipe ya Rayon Sports ,riyimenyesha ko umukino wabo na APR FC, utakibaye saa 18h00 zo kuwa gatandatu taliki ya 09 Werurwe 2024, ahubwo uzaba uwo munsi saa 15h00 , FERWAFA yavuze ko impamvu yo guhindura amasaha, ari uko amatara ya Kigali Pelé Stadium atujuje ubuziranenge , ibintu byakuriye impaka mu bafana benshi, bemeza ko ikipe ya APR FC ariyo ibyihishe inyuma , cyane cyane ko atari ubwambere iyi kipe , ishinjwa gutinya gukinira ku matara.

Umujyi wa Kigali wanyomoje FERWAFA yavugaga ko amatara ya Kigali Pelé Stadium atakinirwaho

Nyuma yo kumva impaka ziri muri rubanda, btnrwanda.com yashatse kumenya icyo umujyi wa Kigali uvuga kuri iki kibazo, nk'urwego rushinzwe iyi stade , maze tuvugana na Issa Muvunyi Kibombo , ushinzwe iyi stade , bwana Issa yemeye ko imashini itanga umuriro kuri iyi stade (generator) yagize ikibazo , kuburyo itabasha gucana amatara yose , ariko avuga ko amatara icana ahagije , kuko hari hanasanzwe habera imikino , kandi icyo kibazo gihari , ndetse iyo mikino ikaba nta kibazo cy'amatara cyagaragaye , gusa yemeza ko bo icyo bashinzwe gukora ari ugutanga ikibuga gusa , ibindi byo guhindura no kwemeza amasaha y'umukino, bireba FERWAFA.

Mu magambo ye bwana Issa Muvunyi Kibombo yagize ati '' ubundi Ferwafa niyo itanga gahunda y'ikibuga , twebwe umujyi wa Kigali iyo basabye ko umukino tuwukora mu masaha ya nimugoroba twatsa amatara, kandi amatara twatsa ni amwe kuva shampiyona yatangira kugera uyu munsi , ubwo rero nk'abashinzwe imikino niba barakoze igenzura, bakabona ko ayo matara atabafasha, bafite nubwo bushobozi bwo kuba bawushyira ikindi gihe , twebwe tugendera kuri gahunda ya ferwafa, kandi ubushobozi bw'amatara dufite twarabubabwiye ,gusa amatara yo turayatsa kandi ni yayandi" .

Ni umukino ukomeje kuvugwaho byinshi 

Ku kinjyanye no kuba moteri yatsa amatara yaba yaragize ikibazo, ari nabyo bituma haka amatara macye , bwana Kibombo yemeye ko iyo moteri koko ifite ikibazo, ndetse idafite ubushobozi bwo kwatsa amatara yose , avuga ko barimo gushaka uko bayisimbuza , gusa yemeje ko amatara yaka ahagije ngo stade yakire umukino, kuko kuva umwaka w'imikino watangira imikino yahabereye nijoro kandi nta kibazo byateje.

UMUHETO USHUKA UMWAMBI BITARI BUJYANE 

Si ubwambere FERWAFA iteje impaka mbere y'umukino wa Rayon Sports na APR FC , kuko byagiye biba kenshi, ndetse ugasanga impaka ziri kuruhande rwa Rayon Sports gusa , ariyo ivuga ko ibyemezo byafashwe byabogamiye kuri mucyeba , ingero twatanga ni nko muri 2014 FERWAFA yasubitse umukino w'umunsi wa 21 , wagombaga guhuza aya makipe yombi , Nzamwita Vincent "Dogore " wayoboraga FERWAFA icyo gihe, yavuze ko impamvu basubitse uyu mukino, ari uko stade ya Kigali ( Kigali Pelé Stadium ubu) ari ntoya bityo ko Police y'uRwanda itashobora gucunga umutekano kuri stade , kubera abafana benshi ,bitabira uyu mukino , icyo gihe Police y'igihugu yamuteye utwatsi maze yemera gusubiza umukino taliki 23 Werurwe igihe wagombaga kubera.

Nzamwita Vincent Dogore nawe yigeze kubeshyera Police y'igihugu iramunyomoza 

Taliki ya 12 Ukuboza 2018 ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 ,harimo igitego cya Micheal Sarpong cyanzwe mu buryo budasobanutse , iki gitego cyateje impaka maze FERWAFA ivuga ko amashusho yafashwe na Azam TV, atari aya kinyamwuga , gusa ariko ntabwo iki gitego aricyo gusa cyashyamiranyije FERWAFA na Rayon Sports, kuri uwo mukino, ahubwo mbere yuko umukino uba bivugwa ko uwari umunyabanga wa FERWAFA bwana Uwayezu Fracois Regis , yimanye ikarita y'umukinnyi ( license) ya Jonathan Rafael Da Silva , umunya Brazil wari waje gukinira Rayon Sports.

Regis yavuze ko iyo karita FERWAFA yayikoze , ariko babuze aho bayikoresha mu buryo bufatika ( printing) kuko abo bakorana batari bakoze , Rayon Sports yabasabye kuyibaha bakayikoreshereza , Regis akomeza kwanga gusa aza kuyitanga umukino usigaje iminota 10 ngo utangire , Regis ni umwe mubashyamiranye cyane na Rayon Sports, mu gihe yamaze muri FERWAFA , kuri ubu akaba ari umuyobozi w'ungirije ( vice chairman ) wa APR FC.

Uwayezu Francois Regis ni umwe mu bayobozi ba FERWAFA wahanganye na Rayon Sports byeruye 

Benshi bibaza impamvu Rayon Sports ikunda kugirana ibibazo na FERWAFA , cyane cyane mu gihe abafata imyanzuro muri FERWAFA, ari abantu bazwi ko babaye mu buyobozi, cyangwa mu bindi bikorwa bya APR FC, bamwe bakavuga ko babaye babikora mu nyungu za APR FC , byaba ari bimwe bavuga ko umuheto ushuka umwambi bitari bujyane , cyane ko birangira FERWAFA ariyo igaragaye mu bibazo , APR FC yigaramiye , gusa hari n'abavuga ko Rayon Sports ikunda kwiriza cyane , ahanini yitwaje ko ifite abafana benshi bazashyira igitutu kuri FERWAFA, ibintu ikabikora uko bo babyifuza .

Kuri uyu wa gatandatu APR FC iraba ishaka intsinzi yayo ya mbere kuri Rayon Sports mu mikino 5 iheruka 


Related Post