Numvaga nagiterura nkiruka ' Mugiraneza Jean Baptiste Migi avuga ku gikombe cya super cup Rayon Sports yatwaye APR FC

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-03-13 13:11:16 Imikino

Mugiraneza Jean Baptiste "Migi", yavuze ko mu buzima bwe yababajwe no gusohokana igikombe kiruta ibindi mu Rwanda , kigatwarwa na Rayon Sports,inyagiye APR FC ibitego 3-0 , ati " igitego cya 3 cyagiyemo numva igikombe nagifata nkiruka".

Taliki ya 12 Kanama 2023 , nibwo Rayon Sports yatsinze APR FC ibitego 3-0 , mu mukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi , "Super cup ", uyu mugabo umaze umwaka umwe yinjiye mu mwuga w'ubutoza, yabaye umwe mu bakinnyi ikipe ya APR FC yagendeyeho igihe kinini , ndetse yahanganye na Rayon Sports kenshi niwe wasohotse ateruye igikombe cyari kigiye gukinirwa .

Migi avuga ko yari yababajwe nuko ibirori APR FC yari yamuteguriye kuri uyu munsi bitabaye kuko batsinzwe 

Mu kiganiro Mugiraneza Jean Baptiste Migi, yagiranye na Radio Flash , yavuze ko uwo mukino ari kimwe mu byamubabaje cyane , kuri uwo mukino ikipe ya APR FC, yari yateguye ko iza gutura igikombe Migi , ndetse ikanamusezera nk'umunyabigwi wayo ,gusa byaje kurangira nabi APR FC idatwaye igikombe ndetse ibyari kuba ibirori biba amarira.

Avuga kuri iyi ngingo Migi yagize ati " numvaga ari ibintu ntazibagirwa mu buzima bwanjye, gusa byarangiye nabi ,igikombe nibyo naragitwaye , nkitwara mu bihe byari bigoye cyane , kuko abafana ba Rayon Sports barimo kuntuka, bavuga ngo uriya muntu asanzwe atwanga , noneho ubwo aje anatwaye igikombe mugihebe cyagiye ".

Igikombe cyari mu biganza bya Migi mbere y'umukino , wagiye kurangira kiri mu biganza bya Rayon Sports 

Migi wumvaga ko APR FC nitwara icyo gikombe biba ari urwibutso rukomeye kuriwe, yavuze ko byabaye urwibutso rubi ati " igitego cya mbere cyagiyemo ,ngira icyizere ko APR FC ishobora kwishyura , icya 2 kinjyamo , icya 3 kigiyemo , sinkubeshye nuko aho nari nicaye hari umutekano , cyangwa ntari kubona aho nyura , ku mutima naravugaga ngo mfite ubushobozi , nagiterura nkacyirukankana.

Mugiraneza Jean Baptiste , yakiniye APR FC imyaka irenga 10 , yahanganye kenshi na Rayon Sports, ndetse yagiye yumvikana kenshi ,avuga ko ikipe adashobora gukinira, nubwo haba iki ari Rayon Sports gusa , aya magambo yatumye abafana ba Rayon Sports, bamwishyiramo bikomeye , kuburyo bisa naho byabaye urwango rweruye, hagati ye n'abafana ba Rayon Sports.

Abajijwe niba koko iyo ahuye na Rayon Sports ashyiramo imbaraga zose zishoboka, ariko yahura na APR FC akayireka igatambuka , Migi yagize ati " ibyo ntabwo nabyamera ,kuko njyewe buriya ntinya Imana ishobora byose , APR FC nibyo niba ntibeshye, niyo kipe idutsinze uyu mwaka imikino yombi , ariko yaraturushije pe i Kigali yadutsinze 2-1 twayirushije cyane , i Musanze twageze mu minota ya nyuma ari 1-1 ,tuza gukora amakosa iradutsinda ,Migi nahurira hehe nibyo bintu ." 

Migi ubwo yari umukinnyi wa APR FC yahanganye kenshi na Rayon Sports

Kubijyanye no gukanira Rayon Sports yavuze ko ataribyo ,ahubwo kuba abafana baziko akunda APR FC,bakongeraho  uko bahanganye nawe akiri umukinnyi, bakumva ko aho bahuriye hose aba akorera APR FC, gusa yemeza ko ataribyo. kubijyanye no kuba ubu yakwemera gutoza Rayon Sports, Migi yavuze ko nta kipe nimwe ubu atakwemera kujya gukoramo akazi, gusa avuga ko ikibazo afite ari uko aramutse atoje Rayon Sports ntibigende neza , n'ubundi yareberwa mu ndorerwamo yo kuba ari kubikora nkana , mu nyungu za APR FC.

Migi ni umwe mu bakinnyi ba banyanrwanda, bagize ibihe byiza mu kibuga , haba muri  La Jenneuse,Kiyovu Sports,APR FC,na Police zo mu Rwanda , Azam FC na KMC zo muri Tanzania na Gor Mahia yo muri Kenya , yanakiniye kandi ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi igihe kinini , gusa avuga ko yababajwe nuko atabashije kuyifasha gusubira mu gikombe cya Africa .

Migi ni umwe mu banyarwanda bacye bakinnye muri Tanzania 

Related Post