AMAFOTO : Circle Sportif de Karongi yihariye ibihembo mu irushanwa rya Open Water ryabereye iRwamagana

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-03-17 04:50:00 Imikino

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024, mu karere ka Rwamagana ku kiyaga cya Muhazi, habereye Irushanwa ry’umukino wo koga ryakiniwe muri iki kiyaga, rizwi nka “Open Water”, irushanwa ryitabiriwe n'abanyamuryango b'ishyirahamwe ry'umukino wo koga mu Rwanda , Circle Sportif de Karongi yugarira ibihembo.


Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi basaga 70, ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda “RSF”, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Akarere ka Rwamagana, Intara y’i Burasirazuba, Minisitiri ya Siporo n’abandi, ni rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi bahagarariye amakipe agizwe na: Rwamagana Canoe Aquatics and Sports Club, Vision Jeunesse Nouvelle, Les Daulphins, Gisenyi Beach Boys, Rubavu Sporting Club, Rwesero, Cercle Sportif de Karongi, Aqua Wave .


Abakinnyi basaga 70 bavuye mu makipe atandukanye nibo bitabiriye irushanwa 

Ryakinwe mu byiciro bitanu (5), birimo: metero 200, 400, 800, 1500, 3000 na 5000, abakinnyi bato baryitabiriye bari hagati y’imyaka 12-14, aba bakaba bakinnye intera ya metero 400, abari hagati y’imyaka 15-17 bakina metero 800, mu gihe kuva ku myaka 18 bakinnye intera ya Metero 1500, 3000 na Metero 5000, Akimana Ratifah w'ikipe ya Les Daulphins niwe wegukanye umwanya wa mbere mu bakobwa muri metero 400, mugihe mu bahungu ryegumanwe na Mugisha Nicolas ukinira ikipe ya Cercle Sportif de Karongi.

Ibindi byiciro twavuga harimo nka metero 800 , umwanya wa mbere wegukanwe na Akafikumutima Claudine ,umikinira Cercle Sportif de Karongi, muri metero 3000 Byiringiro Christian wimyaka 15 ukinira ikipe Cercle Sportif de Karongi niwe wegukanye umwanya wa mbere asize abandi iminota 6 , mu bakobwa Akafikumutima Emerita niwe wasize abandi , muri metero 5000 Iradukunda Eric nawe wa Cercle Sportif de Karongo niwe wabaye uwa mbere , mugihe mu bakobwa Nyirabenda Neema niwe wasize abandi .


Byiringiro Christian "Tonto " yasigaga abandi akanabategereza 

Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wo koga mu Rwanda, Madam Pamela Girimbabazi , yavuze ko bishimiye impano babonye mu karere ka Rwamagana, ndetse ko bagiye gukorana n'ubuyobozi bw'intara , mu magambo ye yagize ati " Icyambere tuhakuye ni uko dusanze hari impano zikomeye , n'ubuyobozi bw'intara bwatwijeje ubufatanye , no kuzamura impano z'urubyiruko muri Sports , mu ntara y'iburasirazuba , ndetse no kuzahategurira ibikorwa bitandukanye."

Ni irushanwa ryakurikiranywe n’abayobozi munzego zitandukanye , ACP Elias Mwesigye umuyobozi w'ishami rya Police rishinzwe umutekano mu mazi , RPC Eastern Region Innocent Rutagarama, Colonel Majyambere Umuyobozi wa Division ya 5 military, Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba, RUBINGISA Pudence, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, NIYONKURU Zephanie, Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, ni imikino kandi yitabiriwe n'abaturage benshi bari baryohewe n'umukino wo koga .
Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wo koga mu Rwanda Pamela Girimbabazi Rugabira yavuze ko bishimiye impano babonye iRwamagana 

Abayobozi b'ingano na Police nabo bari baje kwihera ijisho uko abana bogoga amazi 
Ikiyaga cya Muhazi cyakiriye bwa mbere amarushanwa yo koga 

Umunyamabanga uhoraho muri ministeri ya Sports bwana Niyonkuru Zephanie nawe yari yari yaje kwihera ijisho 


Abatoza baba bafite akazi katoroshye 




Umuyobozi w'intara y'uBurasirazuba bwana Prudence Rubingisa nawe yari ahari 



Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Rwamagana bwana Radjab Mbonyumuvunyi yijeje gufasha impano zo muri aka karere 


Related Post