Kuzana abanyamahanga mu Amavubi ntabwo ari ibintu byo kwirukira n'ubwo amarembo agifunguye PS Zephanie

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-03-17 08:51:31 Imikino

Umunyamabanga wa leta uhoraho muri Minisitiri ya Sports bwana Niyonkuru Zephanie,yavuze ko kwinjiza abanyamahanga mu ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi, atari ikintu cyo kwirukira, ahubwo ari ukubyitondera , cyane cyane ko ubwo biheruka gukorwa byateje ibibazo , gusa yemeza ko amarembo agifunguye .

Kuwa Gatanu taliki ya 15 Werurwe , umutoza w'ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi Torstene Frank Spettler , yavuze ko kuzana abakinnyi b'abanyamahanga mu ikipe y'igihugu, ari igikorwa kigomba kuyoborwa na Ministeri ya Sports , kuko ariyo ifite uburenganzira bwo kubasabira ibyangombwa , yavuze ko bo nk'abatoza hari abakinnyi babonye, ndetse bashimye urwego rwabo, ariko ko bidahagije ngo bahite baza mu ikipe y'igihugu, kuko atari abatoza babigena .

Aganira na btnrwanda.com , umunyamabanga wa leta uhoraho muri Ministeri ya Sports, bwana Niyonkuru Zephanie yagize ati " si mu mupira w'amaguru gusa ni mu mikino yose bitewe nicyo amategeko mpuzamahanga aba ateganya , si igitangaza ko umunyamabanga ashobora kuza , akaba yahabwa ubwenegihugu akaba yakina." yavuze ko ku mupira w'amaguru ho babireba akantu ku kandi, bakareba ko ibikenewe byose nyuzuye , kuko inshuro nyinshi babonye ko iyo bihubukiwe , bishobora kugira ingaruka mbi ku gihugu .

Umunyamabanga wa leta uhoraho muri Ministeri ya Sports bwana Niyonkuru Zephanie avuga ko kuzana abanyamahanga mu ikipe y'igihugu Amavubi atari ibintu byo guhubukirwa

Yatanze urugero kurwo muri 2014 ubwo uRwanda rwaterwaga mpaga , kubera gukinisha Tady Agiti Etekiama uzwi nka Birori Daddy , wari warahinduriwe amazina , bityo agira ibyangombwa 2 kandi FIFA itabyemera, Ati " hari igihe uhura n'umukinnyi wakinnye ahandi , cyangwa wahinduye amazi , ni ukuvuga ngo hazamo icyo kintu cyo kuba ashoboye , ariko hakanazamo icyo kuvuga ngo byakozwe uko bikwiriye , bitaribyo havamo ibyo mwagiye mubona , ibya Birori Daddy n'abandi , ntabwo ari ibintu abantu birukira , icyangombwa aba ari ukuba umukinnyi yabonetse , yujuje ibisabwa ".

Bwana Niyonkuru Zephanie yavuze ko , haribyo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, riba risabwa gukora bijyanye no kumenya ubuhanga n'ubushobozi bw'umukinnyi ariko na minisiteri iba igomba gukurikirana , niba koko uwo mukinnyi nta bibazo azateza igihugu , yemeje ko amarembo afunguye ku mukinnyi uwariwe wese , uzagaragaza ubuhanga , ubushacye ndetse akaba yujuje ibisabwa n'amategeko .

Birori Daddy cyangwa se Tady Agiti Etekiama niwe watumye uRwanda ritangira kugenda biguru ntege mu gushaka abakinnyi byafasha Amavubi 

Muri 2014 uRwanda rwahaye ubwenegihugu Tady Agiti Etekiama, ukomoka kuri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, uyu musore yari yarahinduye amazina yitwa Birori Daddy , ibintu byatumye uRwanda ruterwa mpaga n'ikipe y'igihugu ya Congo Brazzaville, nyuma yuko FIFA isanze uyu mukinnyi , afite ibyangombwa 2 , ibi byagize ingaruka zikomeye ku bandi bakinnyi bari barakiniye uRwanda ariko batarahabwa ubwenegihugu bwuzuye , bahise bamburwa ibyangombwa bakoreshaga ( passport de service ) ndetse bamwe bibateza ibibazo bikomeye, gusa abarimo Meddy Kagere baje guca mu nzira z'amategeko bongera gukinira Amavubi .

Nyuma y'imyaka 11 ibyo bibaye , uRwanda rwari rwongeye gutekereza ko, icyashoboka cyose cyakorwa,  ariko Amavubi agakora akaba yasubira mu gikombe cya Africa , ruherukamo mu myaka 20 ishize , ibi byatumye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ritangira gushaka abanyamahanga bashobora kwemera gukinira Amavubi , gusa haje umwe gusa, umunya Cote D'Ivoire Gerard Bi Gohou ,wakiniraga FC Aktobe yo muri Kazakhstan, gusa yakinnye imikino 3 gusa ya gicuti ntiyagaruka 


Gerard Bi Gohou niwe mu nyamahanga uheruka mu ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi

Related Post