Nyuma ya Dani Alves Robinho nawe agiye gufungwa imyaka icyenda

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-03-21 08:39:30 Imikino

Leta ya Brazil yameje ko igomba guta muri yombi Robinho,nyuma yo guhamwa n'ibyaha byo gusagarira umugore mu kabyiniro ko mu gihugu cyu Ubutaliyani, agakatirwa gufungwa imyaka 9, ariko Leta yu Ubutaliyani ikamubura ,kuko atuye muri Brazil .

Muri 2013 nibwo  Robson De Souza  uzwi nka Robinho yagiye mu kabyiniro n'abandi bantu 5, bivugwa ko bose hamwe bahohoteye umugore ukomoka muri Albania , nyuma aza gutanga ikirego , aba bagabo bose baje guhamwa n'icyaha gusa Robinho ntiyatawe muri yombi , kuko yari atagituye mu Butaliyani, ndetse nta nubwo yigeze yitaba urukiko.

Ibyaha Robinho ashijwa yabikoze ubwo yakiniraga AC Milan

Uyu mugabo ubu wimyaka 40 y'amavuko, wakiniye ama Real Madrid, Manchester City , AC Milan nandi atandukanye , yakomeje guhakana ibyo aregwa , ndetse nubu aracyavuga ko azajuririra icyo cyemezo, abashinzwe ubutabera muri Brazil batangaje ko , uyu mugabo agomba guhita atabwa muri yombi agakora igihano cye , nyuma yo gutora itegeko ryemera ko, umuntu wakoze ibyaha nkibyo atari mu gihugu , maze agakatirwa n'inkiko zahandi ,igihano cye agikorera muri Brazil .

Robinho naramuka atawe muri yombi , araba yi yongereye kuri Dani Alves, wari umaze hafi umwaka muri gereza , azira guhohotera umugore mu kabyiniro ko muri Espanye , inkiko za Espanye zakatiye Alves imyaka 9 n'igice ariko harimo imyaka 5 isubitse , taliki ya 20 Werurwe 2024 nibwo urukiko rwemeye kurekura byagateganyo Dani Alves, nyuma yo gutanga ingwate ya million y'ama Euro.

Robinho yanakiniye ikipe y'igihugu ya Brazil igihe kinini

Related Post