Rayon Sports y'abagore itwaye igikombe cya shampiyona ikora amateka yaherukaga gukorwa n'ikipe itakibaho

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-03-23 14:39:53 Imikino

Ikipe ya Rayon Sports WFC , itsinze Muhazi United WFC igitego 1-0 , ihita inegukana igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, bwa mbere yari iyikinnye , inahindura amateka ya AS Kigali yari imaze igihe yarigaruriye Shampiyona.

Wari umukino ubanziriza uwanyuma kuri Rayon Sports WFC , ikaba yahise irusha AS Kigali WFC , amanota 10 mugihe yo isigaje imikino 3 y'amanota 9 bivuze ko nibwo yayitsinda yose ,Rayon Sports igatsindwa umukino wa nyuma ,ntabwo yakuramo amanota irushwa , Ikipe ya Rayon Sports WFC yagowe no gufungura amazamu, kuko igitego cya Mukandayisenga Jeannine cyaje ku munota wa 67 .

Mukandayisenga Jeannie amaze gutsindira Rayon Sports ibitego 35 muri Shampiyona uyu mwaka 

Umwaka ushize w'imikino nibwo ikipe ya Rayon Sports y'abagore yashinzwe , itangirira mu cyiciro cya 2 gusa ntiyatinzeyo , kuko yahise itwara igikombe ndetse izamuka mu cyiciro cya mbere, iyi kipe yari yaraguze abakinnyi bakomeye , barimo nka Kalimba Alice, Mukantaganira Joseline, Uwase Andersen,Mukeshimana Dorothe, umunya Kenya Judith Otieno n'abandi batandukanye , ikizamuka , yongeyemo abandi bakinnyi batandukanye barimo abavuye kuri AS Kigali nka Nibagwire Libele, Kayitesi Alodie na Uwimbabazi Immaculate , aba biyongeraga kuri Itangishaka Claudine , Mukandayisenga Jeannine nabandi bari bavuye muyandi makipe .

Aba bakinnyi bayifashije gutsinda AS Kigali mu mukino w'umunsi wa 13 wa Shampiyona, byanatumye itangira gushyiramo ikinyuranyo hagati yayo nuyu mucyeba , amakipe yombi yari yarakomeje kunganya amanota , kugeza AS Kigali itangiye gucika intege kubera amikoro, ndetse nuko gutakaza abakinnyi bakomeye , AS Kigali niyo yari yarihariye ibikombe , kuko yaherukaga gutakaza igikombe cya shampiyona muri 2019 ubwo yagitwarwaga na Scandinavian WFC yaje gusenyuka .

Mukeshimana Dorothe nawe ni umwe mu beza Rayon Sports ifite 

Nibagwire Libele wari captain wa AS Kigali ari mubafashije Rayon Sports kwegukana igikombe 

Umukino Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali niwo ubaye ikinyuranyo 

Related Post